Related Posts

“Kwegerezwa ikoranabuhanga bizatuma duha abaturage serivisi nziza kandi zihuse” John Mugabo

8 December, at 21 : 21 PM Print

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza John Mugabo aravuga ko ibikorwa by’ikoranabuhanga bigiye gushyirwa mu karere ayobora bizatuma abaturage barushaho kubona serivisi nziza kandi zihuse.

Ibi yabitangaje nyuma yo kuganira na minisitiri muri perezidanse ushinzwe ikoranabuhanga Dr Ignace Gatare, barebera hamwe imbogamizi ziri mu karere ka Kayonza zituma serivisi abaturage bahabwa zitihuta ndetse no gushaka uburyo izi mbogamizi zavanwaho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kimwe no mutundi turere, akarere ka Kayonza ngo gahura n’inzitizi zo kutagira ikoranabuhanga rigezweho ku buryo zimwe muri serivisi abaturage bahabwa bazibona bitinze. Minisitiri Gatare yavuze ko ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu gukemura ibyo bibazo by’umwihariko ibijyanye n’ibikorwa byo kwandikisha no gutanga ibyangombwa by’ubutaka, ndetse no mu gikorwa cy’ubudehe kugira ngo kirusheho kugenda neza kurushaho.

Minisitiri Gatare anavuga kandi ko ku ruhande rw’abayobozi b’inzego z’ibanze hakwiye ikoranabuhanga ribafasha guhanahana amakuru ku buryo bwihuse. Ariko haracyari imbogamizi y’itumanaho rya internet igendanwa kuko benshi mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ritarabageraho.

Kuri iki kibazo Minisitiri Gatare akavuga ko hagiye gushakishwa uburyo haboneka amatelefoni adahenze ariko ashobora gufata ikoranabuhanga rya internet kugira ngo guhanahana amakuru mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze bikunde, kabone n’iyo umuyobozi yaba Atari mu biro bye.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko ubu buryo bw’itumanaho buzatuma umwanya wo guha abaturage serivisi urushaho kuba mwinshi. Ati “Iyo habayeho ikoranabuhanga ibintu byose birihuta, hari nk’ibyo bita ‘Video conference’ na ‘Audio Conference’, ibi bizatuma tuzajya twicara hano tubashe gukorana inama n’abari ahantu hatandukanye mu gihugu”

Uburyo bwa ‘Video Conference’ ubusanzwe ni uburyo bwifashishwa bukaba bwatuma abantu batandukanye bari mu bice bitandukanye bagirana ibiganiro barebana. Audio conference yo ni igihe abantu baganira barenze umwe, bari ahantu hatandukanye ariko batarebana.

Umuyobozi w’akarere ka kayonza akaba avuga ko ubu buryo buzatuma umwanya abayobozi bakoreshaga bagiye mu Manama nk’i Kigali utongera gutakara, bityo ugakoreshwa mu guha serivisi abaturage, ndetse n’amafaranga yakoreshwaga muri izo ngendo za hato na hato akagabanuka.

Cyprien Ngendahimana

 

 

Internet

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers