Related Posts

Ibigo by’iterambere ry’ishoramari bifasha abaturage kubona Interneti

8 December, at 21 : 11 PM Print

Ibigo by’iterambere ry’ishoramari bizwi ku izina rya Development Business Center (DBC) biherereye mu turere twose tw’igihugu, bifasha baturage kugera ku itumanaho rya Interneti no ku zindi servise za mudasabwa .

Ibi bigo byashyizweho mu kwezi kwa 7 ku umwaka ushize wa 2O1O, bigashyirwaho n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, bifasha benshi mu babituriye kugera kuri servisi za interneti ndetse na mudasobwa. Mu karere ka Kamonyi icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagali ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge. Kugirango babone interneti, abo baturage bagombaga gukora urugendo bagana I Kigali cyangwa I Muhanga. nk’uko  Mutumwinka Donatilla, umwe mu bagana icyo kigo abitangaza ngo icyo kigo cyafashije cyane cyane urubyiruko kuko kuri ubu benshi muri rwo aribo bagana icyo kigo cyane. Ngo mbere bagombaga gukora urugendo bajya mu tundi turere cyangwa bagakoresha mudasobwa bari ku ishuri.

Uwimana Claudina, umunyeshuri kuri Lycee Muhura ,wiga mu ishami rya Informatique akaba yimenyereza umwuga muri icyo kigo, we avuga ko kuba icyo kigo kiri hafi yabo byaborohereje kuko bagenzi be bize mbere ye bagombaga gucumbika mu tundi turere ngo babone uko bakora stage ”wasangaga mu kiruhuko nta mwana wiga informatique ushaka gutaha inaha kuko ntaho yabaga agihuriye na Mudasobwa”.

Ushinzwe itumanaho muri icyo kigo, Harelimana Augustin, avuga ko icyo kigo cyatangira kimaze guhugura mu bya mudasobwa abantu bagera kuri 23 naho 32 bakaba bagikurikirana amahugurwa.  Amahugurwa akaba atangwaho amafaranga 5OOOFrw kuri progaramu imwe. Abagana servisi za Interneti nabo ngo icyo kigo cyacyira abagera kuri 2O buri munsi, internet yishyurwa 3OOfrw ku isaha. Bakaba bafite mudasobwa zigera kuri 68.

Cyakora ngo haracyari impungenge kuko ababagana bakiri bake ugereranyije n’umubare w’abatuye uwo murenge.

Marie Josee Uwiringira

Internet

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers