Related Posts

Ikoranabuhanga ridakurikiranywe rishobora kugira ingaruka mu iterambere ry’igihugu

8 December, at 22 : 09 PM Print

Ubwo yasobanuraga umushinga w’itegeko rigenga ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda, minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu, Ingenieur Ignace Gatare, yasobanuye ko impinduka nyinshi zigaragara mu ikoranabuhanga zishobora kugira ingaruka zahungabanya ibice bigize iterambere ry’u Rwanda.

Gatare yabivuze kuwa mbere tariki 14 Ugushyingo mu nzu y’inteko ishinga amategeko ahabereye ibiganiro nyunguranabitekerezo bigamije kuganira ku mushinga w’amahame n’amategeko azagenga itumanaho n’ikoranabuhanga.

Ingenieur Gatare yatangarije abanyamakuru ko n’ubwo ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikoranabuhanga ari nke, ingaruka zazo zikomeye ku miterere y’igihugu kiri mu nzira yo gutera imbere. Yagize ati: “igihe cyose tekinoloji izana inyungu; ariko igihe cyose izo nyungu zitari kuri gahunda zishobora zahungabanya ubukungu, uburezi n’umuco wacu.”

Yakomeje avuga ko iri tegeko rizafasha u Rwanda mu kugenzura uruvangitirane rwa serivisi zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga. Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2012 ariho iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Emmanuel N. Hitimana

 

News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers