Related Posts

Ikoranabuhanga riratezwa imbere mu Karere ka Nyabihu

8 December, at 21 : 51 PM Print

Akarere ka Nyabihu kiyemeje gutera imbere muri serivise zose. Ubu buri murenge muri aka karere ufite nibura mudasobwa 2  harimo imwe  igendanwa n’ indi itagendanwa kandi ifite  uburyo bwo gukoresha umurongo wa interineti.

Si abakora mu biro bakoresha mudasobwa gusa kuko muri ako karere hari ikigo cy’ikoranabuhanga n’ishoramari (business development center). Iki kigo gifasha buri muturage ubishaka gukoresha mudasobwa ndetse na interineti.

Iki kigo gitanga amasomo ku birebana no gukanika mudasobwa ndetse n’ibindi bijyanye nayo ku buryo usohotse mu ishuri ryo muri icyo kigo ryitwa” Cisco Networking Academy” ahavana impamyabushobozi yerekana ko yakurikiranye amasomo ye yo gukanika  mudasobwa ku buryo ishobora kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo. Kugeza ubu abanyeshuri 106 bamaze  kuharangiriza  amasomo yabo muri iri shuri.

Umwe mu baturage b’Umurenge wa Mukamira avuga ko iki kigo cya BDC Nyabihu,cyabafashije muri byinshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane mu gushakisha amakuru.

Yemeza ko bakoresha interineti iyo bashaka amakuru ku ngingo zitandukanye, kwandika inyandiko kuri mudasobwa no kohererezanya ubutumwa ukoresheje mudasobwa ku buryo bwa Interineti. Ahamya ko vision 2020 bazayigeramo  bamaze kugera kuri byinshi mu mibereho yabo cyane cyane ku birebana n’iterambere.

Muri aka karere kandi hari imodoka igenewe kwigishirizwamo ikoranabuhanga izwi ku izina rya ICT BUS.  Kugeza ubu abaturage batandukanye bahugurwa ku birebana n’ikoranabuhanga rikoresha  mudasobwa hakoreshejwe iyo modoka kuko ibasanga aho bari.

Twahirwa Abdoulatif,umuyobozi w’aka Karere akaba avuga ko iyi ari intambwe ikomeye y’iterambere Akarere ka Nyabihu karushaho kugenda gatera.

SAFARI Viateur

Internet

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers