Related Posts

Ikoreshwa ry’imirongo ya telephone zitagendanwa (landlines) rikomeje kugabanuka.

8 December, at 21 : 19 PM Print

Iterambere rya telephone zigendanwa (mobile) mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ryatumye gukoresha imirongo ya telephone zitagendanwa cyangwa imirongo iciye mu butaka (landlines, fixed) bigabanuka ku buryo bugaragara. Hari n’abazikoreshaga kera bageze aho barazireka burundu.

 

Zimwe mu mpamvu zabiteye nuko n’ubusanzwe byari bigoranye kubona umurongo wa telephone itagendanwa, ahanini bitewe n’imiterere y’u Rwanda (imisozi miremire), ugasanga umubare munini w’abazifite ni mu mazu akorerwamo na leta, abazibonye kera kubera imyanya bari bafite mu buyobozi, n’abandi batari benshi bazibonaga bigoranye ariko bakazibona kubera amikoro, ikindi kandi kugeza ubu mu Rwanda (2011) haracyari sosiyete imwe gusa (Rwandatel) itanga iyo mirongo, nayo ikaba ari impamvu ituma zitari henshi mu gihugu kubera ko nta guhangana n’abakeba ku isoko guhari (market competition).

 

Ubushakashatsi bwakozwe na budde.com, urubuga kabuhariwe mu gukora ubushakashatsi ku itumanaho, bugaragaza ko kugeza mu mpera za 2010, imibare y’abantu bafite telephone zigendanwa (mobile) mu Rwanda bari 52%, izitagendanwa (landlines, fixed) ni 1% naho abakoresha itumanaho rya internet, bageraga ku 9 %.

 

 

Fixed

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers