Related Posts

Isosiyete nshya y’itumanaho rya telefoni zigendanwa Bharti Airtel yahawe ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda guhera mu 2012

8 December, at 22 : 57 PM Print

Bharti Airtel, ni isosiyete y’icyamamare mu itumanaho rya telefoni zigendanwa ibarizwa mu bihugu 19 kumugabane w’Africa n’Asiya. Iyo sosiyete itanga umurongo wa interineti kuri telefoni zigendawa wo mu rwego rwa  2G na 3G GSM, yemerewe gutangira gukorera mu Rwanda guhera mu 2012, ikaba imaze guhabwa ibyangombwa na RURA ifite mu nshingano zayo amasosiyete y’itumanaho.

Kuza kw’iyi sosiyete Bharti Airtel mu Rwanda bizatuma itumanaho rikoresha telefoni zigendanwa ryiyongeraho 60% mu mpera za 2012 nk’uko bigaragazwa n’imibare ya vuba. Mu kwezi kwa kane, imibare yagaragazaga ko habaye kumanukaho 34.4% ku mubare w’abakoreshaga telefoni mobile ubwo RURA yafataga icyemezo cyo kwambura Rwandatel uruhushya rwo gukora itumanaho rya mobile, ariko umubare wongeye kuzamukaho 39.6% mu kwezi kwa munani, urongera urazamuka ugera kuri 40.2% mu kwacyenda.

Bharti Airtel irateganya gushora imari mu Rwanda ingana miliyoni 100 z’amadolari y’amerika mu myaka 3 iri imbere. Usibye guteza imbere itumanaho, iyi sosiyete izanatanga akazi ku bantu b’ingeri nyinshi mu gihugu.

Nk’uko bitangazwa na Ministere ushinzwe ikoranabuhanga mu biro bya perezida wa repubulika, bwana Ignace GATARE, uko umubare w’abakenera telefoni zigendanwa ugenda wiyongera, ni kop n’u Rwanda rukenera ikoranabuhanga rigezweho, ryihuta kandi ridahanitse mu biciro kugira ngo ribashe kugera kuri bose haba mu migi no mu byaro.

Umuyobozi wa Bharti Airtel Sunil Bharti Mittal we avuga ko ikigo akuriye kiyemeje gufatanya na guverinoma y’ u Rwanda mu kugeza ku baturage ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa rigezweho kandi kubiciro binyuze buri wese, hagamijwe kuzamura imibereho ya buri munsi y’umuturarwanda.

Photo:

Mr. Sunil Bharti Mittal,                                                                 Ignace GATARE, Rwanda ICT Minister

Chairman and Managing Director, Bharti Airtel

News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers