Related Posts

Iterambere ry’itumanaho mu Rwanda rifite umwanya ukomeye mu kuzahura ubukungu no kurwanya ubushomeri

8 December, at 21 : 58 PM Print

Kuva aho u Rwanda rutangiye politike yo guteza imbere itumanaho ryaba irya telefoni zigendenwa n’irya internet, umubare w’abashomeri uragenda ugabanuka ku buryo bugaragara. Mbere y’uko amasosiyete nka MTN na Tigo abaho mu Rwanda, wasangaga urubyiruko rwinshi rw’inkorabusa mu mihanda, ariko ubu benshi usanga bakorana n’ayo masosiyete, bacuruza ibikoresho byayo, harimo za telephone mobile n’ibigendana nazo, amakarita ya airtime, imipira, imitaka, ibikapu, ingofero, amakaramu, amacupa n’ibindi.

Usibye kandi kugabanya umubare w’abadafite icyo bakora mu migi, usanga n’imyambaro y’abo bakorana n’amasosiyete y’itumanaho, ituma bagaragara neza, bigaha isura nziza imigi bakoreramo kuko baba bambaye imyambaro isa (uniforme). Nubwo abacuruza amakarita ya telefoni bavuga ko ntanyungu nyinshi bakuramo, benshi bemeza ko ntacyo bibatwaye kuko bibarinda ubushomeri no gusabiriza.

Si abacururiza mu mihanda gusa ariko bakorana n’aya masosiyete. Usanga no mu mabutike muri karitsiye (quartier) cyangwa mu mahoteli yo mu rwego rwo hejuru n’aciriritse, ahenshi bakorana n’ayo masosiyete bacuruza amakarita ya telephone (airtime).

Itumanaho rya internet na ryo rimaze gufata intera ndende mukuzamura business mu gihugu. Hirya no hino uhasanga za café internet, ziba zuzuyemo abakiriya baje gukoresha internet. Ibi byose rero bituma itumanaho riza mu bintu by’ingenzi biteza igihugu imbere, kuko usibye no kwinjiza imisoro mu rwego rw’ubucuruzi, binarwanya ubushomeri kubataragize amahirwe yo gukomeza amashuli, yemwe n’abayagize, kuko burya si bose bagira amahirwa yo kubona akazi uko bakifuza.

Photos:


Business

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers