Related Posts

Itsinda ry’inzobere muri ICT riri mu ruzinduko muri Kenya no mu Rwanda

8 December, at 22 : 45 PM Print

Kuva ku itariki ya 14 kugeza kuya 16 ugushyingo, urwego rw’ubucuruzi rwo mu gihugu cya Suwede rufatanyije na amabasade ya Suwede  iri i Nairobi muri Kenya ndetse n’iyo mu Rwanda, bateguye urugendo mu bijyanye n’ubucurizi ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda no muri Kenya.

Akamaro k’urwo rugendo ni uguteza imbere ubucuruzi bw’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) ndetse no kongera imbaraga muri bucuruzi hagaragazwa imishinga mishya, amahirwe yo kubona ubufatanyabikorwa hagati y’abashoramari bo mu karere ndetse n’abo mu gihugu cya Suwede.

Ubu habonetse ibigo byo mu gihugu cya Suwede bikora ibijyanye n’itumanaho, za mudasobwa, iterambere rya telephone zigendanwa, interinet n’ibindi bishaka gushora imari muri Afurika y’iburasirazuba.

Nk’uko urubuga www.swedishtrade.se rwabyanditse ubucuruzi mu bijyanye na ICT muri Afurika y’iburasirazuba iri gutera imbere kuva mu mwaka wa 2009 ubwo ku cyambu cya Mombasa hageraga umuyoboro mpuzamahanga wa interineti yihuta (Fiber Optic) unyuze munsi y’inyanja.

Ibi byatumye akarere k’Afurika y’iburasirazuba  gatera imbere mu bijyanye na interineti yihuta kuburyo ibikorwa bya ICT byafunguriye amarembo abashoramari.

Abari muri urwo rugendo bazasura ahantu hatandukanye hazerekenwa abahanga muri ICT, ndetse bazanakora n’ibidi bikorwa bitandukanye.

iminsi ibiri ya mbere y’urugendo izabera muri Kenya, naho umunsi umwe ari nawo wanyuma ubere i Kigali mu Rwanda.

 

Norbert Nyizurugero & Sylidio sebuharara

News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers