Related Posts

Mu Rwanda gutunga telephone mobile ntibikiri igitangaza.

8 December, at 21 : 33 PM Print

Telephone zigendanwa (mobile) zicyaduka mu Rwanda (1998-2000) wasangaga abantu bazifata nk’igikoresho kigenewe abakire gusa cyangwa abategetsi. Impamvu ntayindi, nuko zaje zihenda kuburyo rubanda rwa giseseka rutapfaga kuzisukira. Telephone iciriritse yaguraga hagati ya 40.000 na 70.000 FRW, ariko ubu ziranaboneka hagati ya 7.000 na 20.000 FRW hafi ya hose mu gihugu.

Inyinshi ziri ku isoko usanga ari telephone z’inshinwa. Nubwo ziba zidafite umwimerere (originalité) ariko byibuze zatumye abantu benshi b’ingeri zose mu Rwanda babasha gutunga telephone igendanwa dore ko isigaye inakoreshwa mu bucuruzi (mobile banking na mobile money), zinakoreshwa mu buzima aho leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutanga telephone mobile ku bakorerabushake bafasha mu gutanga amakuru ku babyeyi bari hafi kwibaruka bityo bakagezwa kwa muganga bidatinze, cyangwa bakabasobanurira icyo babafasha iyo bitari ngombwa guhita bajyana umubyeyi kwa muganga.

Usibye telephone zigendanwa, mu Rwanda hari n’ubundi bwako bwa telephone zicuruza umwanya wo kuvuga (airtme) bita «Tuvugane». Zo zikunze kugaragara mu migi mito no mudusenta (centers) tw’ubucuruzi, ahari abantu benshi batarabasha kugura mobile.

Itumanaho rigezweho ubu ryarenze urwego rwo gukoresha telephone uhamagara cyangwa witaba gusa. Ubu noneho haje n’izo kumviraho radio, kureberaho amavidewo (video), kumva imiziki (music) no gukoresha internet. Iyanyuma igezweho n’iyo bita iphone 5, yashyizwe ahagaragara n’icyamamare mu ikoranabuhanga, nyakwigendera Steve Jobs uherutse kwitaba Imana (2011).

Photos:


Handset

One Comment


  1. jean, 5 years ago Reply

    turemeye ariko uribuka ko ziriya twazitaga Mombayilo?!


Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers