Related Posts

Nubwo abagana IPOSITA bagabanutse cyane, kugeza ubu niyo yizerwa mu nkiko

24 December, at 06 : 13 AM Print

Kuva mu Rwanda hatangiye gahunda z’iterambere hakaza itumanaho rikorerwa kuri telephone, interneti n’ibindi, amaposita mu gihugu yagiye asa n’ayataye agaciro, nyamara umukozi wayo mu karere ka Muhanga avuga ko nubwo hari amaserivisi yayo asa n’ayataye agaciro, ariyo yizerwa kenshi mu bihe bikomeye kurusha andi matumanaho.
Marie Immaculee Mukundwa, umuyobozi w’ishami ry’iposita mu karere ka Muhanga, avuga ko kera iposita yaganwaga n’abantu benshi kuko nta rindi tumanaho ryari ryaza, none kuri ubu ngo hari amaserivisi bagira asa n’ayataye agaciro.
Mukundwa ati: “Kera wasangaga amabaruwa ariho tembule yoherezwa ku bwinshi kuko akenshi yabaga ari amabaruwa y’ubucuti ariko ubu haje za telephone na internet, nta abantu benshi bagikoresha tembule”.
Avuga ko aya mabaruwa yagabanutse koherezwa ku kigero cya 90% ugereranije na mbere y’umwaduko w’iri tumanaho riteye imbere.
Nyamara nubwo aya mabaruwa yagabanutse cyane ngo ntibituma iposita ita agaciro nk’uko abenshi babyibaza, kuko ngo igikoreshwa cyane. Magingo aya iposita ikoreshwa n’abantu bari mu Rwanda bashaka kuvugana n’abo hanze, cyangwa abo hanze bashaka kuvugana n’abari mu Rwanda.
Mukundwa avuga ko ikunze gukoreshwa cyane n’abantu bari mu gihugu baba bifuza gushaka amashuri cyangwa akazi hanze. Icyo gihe bibabasaba kohereza amabaruwa n’ibyangobwa byaciye mu iposita ndetse ateyeho na kashe yayo.
Ikintu cyaciye mu iposita kiba giteyeho kashe yayo, cyerekana aho cyavuye kuburyo nta kubeshya kwabamo, bityo ibigo byinshi kenshi bisaba ko inyandiko zibagezwaho zivuye hanze y’igihugu, ziba zaciye mu iposita.
Iposita kandi kuri ubu ikoreshwa cyane n’abacuruzi bashaka kohereza ibicuruzwa byabo hanze. Mu Rwanda ikunze gukoreshwa n’abanyabugeni bakunze kohereza imitako, ubuseke, n’ibindi bohereza muri Amerika n’ahandi.
Ikoreshwa kandi n’Abanyarwada boherereza bene wabo bari hanze, ibintu byiganjemo ibiribwa nyarwanda batabona hanze.
Iposita yifashishwa mu nkiko kurusha ibindi
Kugeza magingo aya inyandiko zaciye mu iposita, mu nkiko nizo ziba zifite agaciro kurusha izindi kuko bigoye ko zakwitwa impimbano. Nubwo ikoranabuhanga ryasakaye ku isi, birafasha ariko rishobora kwica byinshi.
Umuntu uwo ariwe wese ashobora kwihimbira umurongo wa internet wa E-mail boherezanyaho ubutumwa. Yabasha no kwerekana ko yandikiranye na mugenzi we kandi wenda bitaranabayeho. Kandi na none umuntu mu rukiko cyangwa ahandi ashobora kwihakana abamwandikiye akemeza ko ibyo berekana byaciye ku murongo wa interneti yihimbiye.
Nyamara ibi byose, biragoye cyane ko byabaho mu gihe inyandiko zerekanwa zaciye mu iposita. Mu nkiko cyangwa n’ahandi iposita yemerwa nk’ikintu mushobora kohererezanyaho amakuru bikemerwa kuko uwohereje ubutumwa abisinyira ndetse n’uwabwakiriye akabisinyira, birenze kuri ibyo n’iposita yabyohereje cyngwa yabyakiriye irabisinyira ndetse igashyiraho n’igihe yabyoherereje cyangwa yabyakiriye.
Kugeza ubu iposita yo mugihugu cy’u Bufaransa niyo iteye imbere kurusha ahandi ku isi kuko yo inafite amabanki akomeye akorerwamo ahanini ibikorwa hafi ya byose bya Leta nko gutanga imisoro n’ibindi.

Fixed , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers