Related Posts

Nyamagabe: baracyafite ikibazo cy’abakora telephone

23 December, at 07 : 10 AM Print

Telephone zigendanwa (Ifoto)
Abatuye akarere ka Nyamagabe, bavuga ko batasigaye inyuma mu itumanaho rigendanwa “telephone mobile”, Gusa ngo baracyafite ikibazo cy’abakora za telephone “technician”. Kuko ngo umuntu apfusha telephone akayibika cyangwa akazayiha abajya I Kigali cyangwa Huye bakayimikoreshereza, ngo kuko abaho batabizera.
Ndayambaje atuye mu murenge wa Gasaka, avuga ko amaze gupfusha telephone inshuro ebyiri, akajya kuyikoresha bikananirana, Akaba yarafashe icyemezo cy’uko azajya akoresha ahandi. Ati “abiyita abakozi bahano, ubashyira telephone yawe ngo bayigukorere, bayiguha ugasanga ibibazo biracyari byabindi”
Gusa abakora amatelefone muri aka karere, bo bavuga ko abaturage bababeshyara ngo kuko bakora ibyo bize kandi bafitiye ubumenyi.
Uwitwa Kazungu azwiho gukora cyane telephone zigendanwa, agira ati “ erega mwese murabizi nta muhanuzi uhanura iwabo” ibyo rero nta gitangaza kuko niwo muco w’abanyarwanda ntitwabitindaho.
Iyo witegereje usanga abanyarwanda benshi bamaze kumenya agaciro k’itumanaho. Kuko nutayifite agerageza gutira agashyiramo agakarita agakemura ikibazo.
Bakareke Agnes ni umukecuru utuye mu murenge wa Kamegeri, ari mukigero cy’imyaka 68, avuga ko nta telephone agira, iyo yari afite ngo yarapfuye. Ariko agerageza gutira mu baturanyi akavugana n’abana be batuye I Kigali bakarangiza ibibazo.

Mobile , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers