Related Posts

Nyamagabe: imaze kuba icyitegererezo mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

8 December, at 21 : 59 PM Print

GATARE Ignace Minisitiri wa ICT

Nyuma y’uko akarere ka Nyamagabe gafashe iyambere mu guteza imbere ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu mihigo y’ako,Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga muri Perezidansi ya Repubulika imaze kugafata nk’icyitegererezo mu kwigisha ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga rihuza abantu benshi.

Akarere ka Nyamagabe ngo kagiye kuba icyitegererezo mu kwigisha gukoresha imbuga nkoranya mbaga(social media). Iki cyizere karagikesha Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga mu biro by’Umukuru w’igihugu .Dr Gatare Ignace uherutse guhamya ko iyi nkuru ari impamo ngo ibi bikaba biterwa n’uruhare rw’izi mbuga mu gukoranya abantu benshi bagasangira amakuru.

Ati“Hari gahunda mu rwego rw’igihugu,mu rwego rw’ubutegetsi bwite bwa Leta no mu nzego z’ibanze yo gushishikariza abantu gukoresha izo mbuga zihuza abantu benshi. Ibyo tuzigira muri iyi gahunda y’icyitegererezo twareba ukuntu twabikwitakwiza ahandi , nziko n’abandi nabo bafite iyi gahunda”

Dore nk’ubu ngo abantu bashobora gusangira ibitekerezo kuri gahunda nka Girinka, imihigo,ubudehe, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi byiza byagerwaho ngo izi mbuga zikoreshejwe neza.

“Ni ukuvuga ko igihe izi mbuga uzihuje na gahunda nziza nka ziriya gahunda z’imihigo,Ubudehe,…abantu basangira amakuru mu buryo bwihuse”Ibi ni ibyo yakomeje atangaza

Bamwe mu bagiye gutangirirwaho iyi gahunda yo kwiga gukoresha imbuga nkoranyambaga, ni urubyiruko rurangije amashuli yisumbiye ruriho gutorezwa ku masite abiri mu mujyi wa Nyamagabe.Uru rubyiruko ruvuga ko gukoresha izo mbuga z’ikoranabuhanga bizagira akamaro mu kugaragaza isura nyayo y’igihugu no gucecekesha abavuga u Rwanda uko rutari.

“Umuntu uzi ukuri ku bibera mu gihugu bizamufasha kugaragaza isura nyayo y’igihugu cyacu kugira ngo ibyo binyoma bigaragazwa na bamwe mu bari hanze bibashe gusibangana mu mitwe”Uwineza Josiane

“Ziriya mbuga nzazikoresha mu buryo bwo kugaragaza isura nzira u Rwanda rufite ,mbese ncecekeshe abavuga u Rwanda uko rutari”Habiyakare Rubera

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert uvuga ko iyi ari inkuru nziza ku karere  kuko ngo bizagafasha kwesa uyu muhigo ku gipimo cyiri hejuru y’icyari giteganyijwe.

Akarere ka Nyamagabe kiyemeje kwigisha abantu bagera kuri 500 gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2011/2012.

muri iyi si yabaye nk’umudugudu, ntawakwirengagiza uruhare rw’ikoranabuhanga mu nzego zose z’ubuzima kuko bigaragara ko risa n’aho risigaye rigenga ubuzima bw’abatuye uyu mubumbe.

Eric Muvara

Internet

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers