Related Posts

Nyanza: Internet ntikiri ikibazo

8 December, at 21 : 50 PM Print

Mu iki gihe isi igenda irushaho kwihuta mu ikoranabuhanga, Abanyenyanza barishimira ko internet kuri bo itakiri ikibazo.

Iyo butangiye kugoroba  mu mujyi wa Nyanza usanga buri wese ahugiye mu bye ndetse naho bacururiza serivisi ya internet rusange (cyber café) abantu ari urujya n’uruza. Ibi bikaba byerekana ko bafitiye inyota ikoranabuhanga harimo n’ikoreshwa rya internet.

Mu ma cyber cafe agera kuri ane yo mu karere ka Nyanza nta na hamwe usanga hatari abakiriya bamwe basoma abandi bandika ndetse n’abakora ubushakashatsi butandukanye.

Arasomera amakuru ku rubuga rwa Kigali to day muri Cyber Café i Nyanza

 

Umwe mu bakora muri cyber cafe iri hafi y’ibiro by’akarere ka Nyanza agira ati « Abanyenyanza bitabiriye ikoreshwa rya internet kuko buri gihe mporana abakiriya yaba mu biruhuko by’abanyeshuli cyangwa mu yindi minsi ».

Akomeza avuga ko ibyo ari bimwe mu byerekana ko i Nyanza hatuye abantu bajijutse barimo abanyeshuli, abakozi ba Leta n’abikorera ku giti cyabo.

 

Ngo kuba mu karere ka Nyanza kandi hari ibigo byinshi by’amashuli yisumbuye bituma  urubyiruko rwaho rwishimira gukoresha internet mu gushakisha ibyo abarimu babasaba kuyishakiraho.

 

Usibye abanyeshuli bavuga ko bifashisha internet mu birebana n’amasomo hari n’abantu bakuru twahasanze umwe ahaguruka undi yicara. Bamwe muri bo bavuga ko baba baje kwandikirana n’inshuti zabo no guhererekanya amakuru mu buryo bwihuse kandi buhendutse.

 

Immaculée Mukanyandwi twasanze arangije koherereza inshuti ye amafoto iba muri Canada agira ati « Mu karere ka Nyanza ubwo hari cyber cafe imwe rukumbi byari ikibazo ariko nyuma yaho izindi ziziye internet ntikiri ikibazo ».

 

Jean Pierre Twizeyeyezu

Internet

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers