Related Posts
-
Rwanda : Samsung Galaxy S3 already on Kigali streets
~ English, Handset
28 Jun, at 13 : 41 PM
-
Protect Your Money, Voice, SMS from Phone Hackers
~ Handset
12 Feb, at 11 : 08 AM
-
Crazy mobile phone concept designs
~ Handset
8 Dec, at 21 : 21 PM
-
Mu Rwanda gutunga telephone mobile ntibikiri igitangaza.
~ Handset
8 Dec, at 21 : 33 PM
Telefoni ziragwira!
Posted by By peter at 8 December, at 21 : 01 PM Print
Habaho telefoni n’udutelefoni. Izisigaye zikorwa noneho ziteye ukwazo! Hari iziza ziteye uko zishakiye, mbese biterwa na nyiri ukuyihimba n’igitekerezo aba afite mu mutwe. Izindi nazo ugasanga abazikoze bashobora kuba ari abantu basanzwe barangwa n’udushya mu buzima bwabo, cyangwa se bazi utuntu tw’udukoryo.
Gusa izo mugiye kubona hasi, muraza kwibaza muti ese mama, noneho mu minsi iri imbere bazakora izimeze zite?! Yewe, ibyo byamenywa na nyiri udukoryo kuko ujya kubona ukabona ku isoko rya telefoni hadutse iyo umuntu atari yarigeze abona mbere, ariko aha turavuga nk’iburayi (europe), muri Asia, Amerika n’ahandi usanga ikoranabuhanga ryarakataje.
Ndahamya ko mu Rwanda zitari hafi kutugeraho mu minsi yavuba.
Urugero, nk’iyi bita telefone y’inzoka (snake phone)
Iyi telefone ishob ora kwambarwa ku kaboko cyangwa mu nda bitewe n’uko ireshya. Abahanga bemeza ko ari nziza kubera ko ifasha babandi bakunda kugira amazinda cyane cyangwa gutakaza ibintu kwa hato na hato. (buri kanya). Ariko ibi ntibivuga ko ifi telefone yakozwe na Product Visionaires yanezeza buri wese. Nawe ibaze baguhamagaye umwanya byagufata ujya kuyizingura munda cyangwa ku kaboko bitewe n’aho wayambaye?!
Ariko ba nyiri ukuyihimba baramuste batekereje gukora ingufi, ishobora kugira abayoboke benshi, cyane cyane abakunda gukora siporo nka gym tonic.
Hari n’indi telefone yakozwe na sosiyete yitwa Kyocera Kinetic.
Iyo telefone yitwa OLED mobile phone
Iyi yo ikoze nk’ikofi (porte monaie, wallet) kuburyo iyo umuntu agiye kuyikoresha ihita yifungura ikakuzanira ekara (écran, screen) yo mu bwoko bita OLED. Aho bandikira haba hihishe mu gice twafata nka kadire (cadre, frame) ya telefone. Ukoraho gato gusa amatushe (touches, keys) agahita agusesekara imbere mu kanya nk’ako guhumbya. Ariko iyo umaze akanya gato utayikoresha amatushe ahita yisubiza muri telefone. Kugeza n’ubu ariko ntawuramenya ubwoko bwa batiri (batterie, battery) iyi telefoni ikoresha.


