Related Posts

Terefoni 31 zahawe abacunga umutekano mu Murenge wa Kintobo

23 December, at 07 : 10 AM Print

Nyuma y’aho bikunze kugaragara ko hamwe na hamwe mu Karere ka Nyabihu hakunze kuba ibikorwa by’urugomo, ubugizi bwa nabi ndetse n’ubujura, mu Murenge wa Kintobo, abashizwe umutekano bahawe telefoni 31 mu rwego rwo guteza imbere itumanaho ku barinda umutekano w’abaturage mu masaha ya nijoro, ni ukuvuga abarara amarondo .
Iki gitekerezo kikaba cyaravuye mu baturage b’imidugudu igera kuri 31 igize aka gace ka Kintobo, aho buri baturage bagize umudugudu bakusanije amafaranga aguze telefoni imwe, amaze kuboneka mu midugudu uko ari 31 bahita banagura telefoni 31.
Iki gikorwa bakaba basanga kizafasha mu kubungabunga umutekano mu murenge wa Kintobo, kuko abarara irondo bazaba bafite uburyo bworoshye bwo gutumanaho, ku buryo haramutse habaye ikibazo bahita bihutira gutumanaho bagatabarana ku buryo bwihuse.
Abapanze ku irondo uko gahunda yanoganijwe muri buri mudugudu ugize umurenge wa Kintobo bakaba bazajya bahabwa iyo Telefoni uko bagiye ku irondo nimugoroba kugira ngo ibafashe mu bikorwa byabo byo gucunga umutekano.

Community , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers