Related Posts

Gatsibo abato nibo bitabira gukoresha itumanaho n’ikoranabuhanga

5 January, at 10 : 31 AM Print


 

Mu karere ka gatsibo urubyiruko nirwo rwitabira gukoresha itumanaho rikoresha ikoranabuhanga rya internet mu gihe abakuru bakora ubucuruzi n’indi mishinga batitabira kurikoresha kandi byaborohereza akazi.

Urubyiruko rubona umwanya wo gukoresha iri tumanaho mu gihe cy’ibiruhuko kuko inzu y’itumanaho no kwigisha abantu gukora imishinga no kuyicunga BDC (Business development Centre) ikorera mu murenge wa Kabarore yakira abantu 50 ku munsi mu gihe abanyeshuri bari mu masomo naho mugihe cy’ibiruhuko ikakira 25 ku munsi.

 

Umuyobozi wa BDC mu karere ka Gatsibo Justus Nowagaba avuga ko kuba inzu y’itumanaho no kwigisha abantu gukora ubucuruzi yaragejejwe i gatsibo byafashije benshi mu itumanaho kuko bituma abantu babona amakuru bifuza.

Bamwe mubagana BDC usanga bazi icyo bashaka mugukoresha itumanaho, ariko kurikoresha ngo biracyabagora bityo abakozi ba BDC bakabafasha. Ingero atanga ni benshi baba bashaka kureba amanota y’abanyeshuri yasohotse, amanota yo gukorera permi provisoire hamwe na formulaire zo gusaba akazi.

 

Justus avuga ko kwegereza abaturage itumanaho bibafasha kumenya amakuru byihuse cyane cyane kurubyiruko kuko gukoresha internet bituma biyongeramo ubuhanga bwo kumenya mudasobwa.

 

Nubwo ashima uburyo urubyiruko rwitabira gukoresha itumanaho rya mudsobwa avuga ko mu karerere ka Gatsibo abantu batitabira gukoresha ikoranabuhanga nkuko BDC ibyifuza kuko yifuza kwigisha abantu benshi cyane barimo nabacuruzi gukoresha ikoranabuhanga, nyamara ngo abakuze barimo nabo bacuruzi cyangwa abafite imishinga bohereza abana ariko bo bakabifata nkaho bitabareba.

 


Internet , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers