Related Posts

Imbere heza mu ikoranabuhanga hagiye hategurwa muri 2011

4 January, at 09 : 35 AM Print

Nkuko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru orinfor, ngo Kuba Umuganga (doctor) umwe aba agomba gukurikirana ubuzima bw’abantu 18 000, umuvuzi umwe w’umuforomo agakurikirana abarwayi 1 690 ngo bikaba bikiri imbogamizi kubuzima bw’abarwayi mu gihugu nk’u Rwanda.

Ubuhanga bwo gutanga serivisi y’ubuvuzi bw’iyakure ngo buzaba igisubizo ku barwayi, cyane cyane abakeneye ubufasha bw’inararibonye nk’uko byigeze gutangazwa na Dr Gakuba Richard, umwe mu nanaribonye z’ibijyanye n’ubuvuzi bw’iya kure.
Ubwo buvuzi busanzwe buri mu Rwanda, muri 2011, bwungutse uburyo bwo gukusanya amakuru y’umurwayi asangirwa n’abandi baganga bityo umurwayi akabasha kuvurwa neza bazi ibibazo yagiye agira mbere.

Iby’iya kure binashingira ku burezi, ndetse za kaminuza n’amashuri makuru menshi mu Rwanda bikomeje kwitabira uburyo ubumenyi abanyeshuri bahabwa bataburahura aho biga gusa ahubwo n’izindi nararibonye zibafasha kubwiyungura zibereye i mahanga.

Nyuma yo kumara kubona inkunga izakoreshwa mu kugura ibikenewe byose ngo Ikigo ntangarugero mu ikoranabuhanga (ICT Park) kizakorera kuri Telecom House kizabe cyatangiye muri 2012, kugeza hamaze gushyiraho ibyangombwa byose bikenewe ngo kibe icyigererzo mu karere. Biteganywa ko icyo kigo kizaba kirimo n’ishuri mu by’ikoranabuhanga kikazakorana na Carnegie Mellon University. Icyo kigo kikaba ahanini cyarashyriweho kuba isoko y’ubumenyi ku Banyafurika bose n’Abanyarwanda by’umwihariko.

Kuva ikoranabuhanga ryagera mu Rwanda aho abantu ba mbere bakoreshe uburyo bugezweho bwo gutumanaho bugendanwa mumwaka w’ 1995, bigatangira gusakara mu 1998, uburyo bushya bwa telefoni zigendanwa bwagiye buhindura ubuzima bw’Abanyarwanda ku buryo ibikorwa bya benshi ari ryo bushingiyeho. Si ubwo gusa kuko ikigo cy’Iterambere ry’u Rwanda RDB, gitangaza ko uburyo bwa Internet yihuse biciye muri optic fiber yasakajwe mu gihugu muri 2011, izihutisha iterambere.

Internet , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers