Related Posts

Inyinshi muri Telefoni zaguye mu mazi zirakorwa zigakira

16 January, at 11 : 59 AM Print

Nk’uko umwe mu bakora telefoni zapfuye, Butaboba Hassan abivuga, ngo 80% bya telefoni zaguye mu mazi zirakira. Izidakira akenshi biba byatewe n’uko bene zo baba bagerageje kuzatsa zikiva mu mazi kandi ari byo bikomeza kuzica.

Inyinshi muri Telefoni

Uyu mugabo ngo watangiye akazi ko gukora telefoni mu mwaka wa 2003, avuga ko uko umuntu agerageza kwatsa telefoni yaguye mu mazi, maze umuriro wa bateri ugahura n’ibice byagezweho n’amazi maze bigakora sirikwi (circuit), bityo ntihabure ibindi bice bigize iyo telefoni byangirika.

Ngo mu gihe telefoni iguye mu mazi, nyirayo aba agomba guhita ayikuramo ikarita (SIMcard) na bateri, ubundi akayishyira abamenyereye kuzikora bakayimuhanagurira. Ati” iyo atayikubaganyije nta kabuza irakira. Tuyihanaguza essence igahita ikira”.

Muri telefoni yakira, harimo n’iziba zifite uburwayi bwa mikoro. Ni ukuvuga izo bahamagara ntizisohore ijwi, izidasona, n’izo uhamagara uvuga ariko uwo ubwira ntakumve.

Izo telefoni ziba zifite bene ubwo burwayi, azishakira izindi mikoro zo kuzisimbuza. Niyo mpamvu agura telefoni zapfuye ngo abone amapiyesi yo gusimbuza muzo akora.

Telefoni z’inshinwa ntizikunze gukira

Bitewe ahanini n’uko telefoni z’inshinwa zitagira ibyo kuzisimbuza (accessories), Hassan avuga ko kuzikora bitamworohera kuko iyo bibaye ngombwa ko asimbuza ipiyesi, ntaho ayibona. Uretse n’ibyo kandi ngo izo telefoni zijya zigira uburwayi budakira.

Atanga urugero nk’iyo telefoni yanze kwakira SIMcard. Ubwo ngo haba hari akuma kitwa Circuit ya SIMcrd kaba karapfuye,  ku zindi telefoni ushobora kugasimbuza. Ariko ku nshinwa n’iyo wagasimbuza ako ukuye kuri telefoni nshya ntibikunda.

Hassan avuga ko hari n’ibyo abakora telefoni batabasha gukora badakoresheje mudasobwa nko gukuramo kode (decoder) cyangwa se gukuramo virusi.

Gusa ndo icyo yabwira abantu ni uko igihe ugize ibyago telefoni yawe ikagwa mu mazi wakwirinda kuyatsa hanyuma ukihutira gukuramo batiri na sim card ubundi ukayishyira ababisobanukiwe bakagufasha telefoni yawe ikongera kuba nzima.


 

Mobile , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers