Related Posts

Ngororero: Uburyo bwo kohererezanya amafaranga buracyari ingume

12 January, at 08 : 46 AM Print

 

Nubwo umujyi wa ngororero ugenda utera imbere hari amaserivisi amwe namwe akunze kuboneka mu mijyi ataharangwa nkuburyo bwihuse bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa kohereza amafaranga mu buryo bwa courrier mugihe nyamara hari ababikenera.

Benshi mubakeneye koherezanya amafaranga mu karere ka ngororero bibasaba gutega amamodoka bagana aho bajya gufata cyangwa gutanga amafaranga.

Nubwo bimeze gutyo nyamara iyo ugeze muri centre ville ya ngororero, usanga mu rwego rwo gusukura no gutaka amazu, amenshi ari muri uwo mujyi atatseho amabara, ibyapa n’ibishushanyo by’ama kompanyi azwiho gutanga izi serivisi, cyane cyane MTN na TIGO.

HAGENIMANA Germain, umukozi ukorera mu karere ka ngororero ariko akaba atuye hanze yako, yadutangarije ko iyo ashatse kohereza amafaranga mu rugo bimubera ikibazo, kuko ngo bishobokera gusa abantu bari muri BPR Mobile Banking. Yatubwiye ko usanga ahendahenda abashoferi ngo bayamujyanire, ari nako aterefona umuntu uza kwirirwa muri gare ategereje iyo modoka.

Uretse abatanga iyi serivisi ku buryo bw’ikoranabuhanga, ibigo bitwara abagenzi muri aka karere nabyo bikoresheje imodoka zihuta (express ponctuel) aribyo International Express, African Tours express na Gasabo express, nabyo nta na kimwe gitanga iyi serivisi.

HABINCUTI Elias uhagarariye abikorera mu karere ka ngororero avuga ko murwego rwo gutanga iyi serivisi doreko itanga n’inyungu kubayikora bugiye gukangurira abacuruzi gushora amafaranga yabo muri iyi business bityo bigafasha abaturage kandi abacuruzi n’akarere bakunguka.


 


Business , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers