Related Posts

Nyamagabe: barishimira intambwe imaze guterwa mu ikoranabuhanga

24 January, at 14 : 55 PM Print

Ababyeyi bafite abana bakoze ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije amashuri abanza n’abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, baravuga bashimishishwa cyane n’uko bamenya ibisubizo “amanota” y’ibyavuye mu bizami hifashishijwe ikoranabuhanga “ICT”.

Nyamagabe

Ikoranabuhanga rirasatira abaturage

Mukangamije Therese ni umubyeyi afite umwana wakoze ikizamini cya Leta witegura gutangira amashuri yisumbuye, avuga ko bisigaye bishimishije kubona umuntu amenya ibisubizo by’ibyavuye mu bizamini nta rugendo akoze cyangwa ngo ajye gutonda umurongo.

Mukangamije agira ati “ napfuye kumva ko ibizamini byasohotse nsaba umuhungu wanjye mukuru ko andebera amanota y’umwana, umwana nawe ahita umuha code ako kanya aba abonye ibisubizo. Ni ukuri nibyokwishimirwa”

Gusa n’umuntu udafite telephone cyangwa utazi kureba kuri internet cyangwa atuye mu cyaro cya kure, agira atya agatira telephone agahamagara ibunaka aho yizeye umuntu ushobora gukirigita ikoranabuhanga akamusaba kumurebera uko ibizamini bihagaze.

Icyakora siko abantu bose baragerwaho n’aya majyambere, kuko hari abategereza ko abayobozi b’ibigo bazajya kuzana amanota y’abana bakabona kumenya ibisubizo by’abana babo.

 

Internet , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers