Related Posts

Nyanza: Umuhindekazi asharijira telefoni ku mafaranga 50

11 January, at 09 : 11 AM Print

Iruhande rw’aho isosiyete y’itumanaho ya MTN ikorera mu karere ka Nyanza,  Umuhindekazi witwa Zebounissa Rajabali bakunze kwita Madamazela asharijira abaturage telefoni bakamuhemba amafaranga 50 y’u Rwanda kuri buri bwoko bwa telefoni.

Zebounissa Rajabali asharija telefoni bamusigiye. Foto : JP

 

Uwo Muhindekazi wujuje imyaka 58 y’amavuko nta mwana n’umwe arabyara. Mu byo akora nk’umwuga ni ugucuruza ibyuma by’amagare no gusharija telefoni ku mafaranga 50 y’u Rwanda.

 

Umurimo wo gusharija telefoni yawutangiye mu mwaka wa 2008 atangiriye kuri chargeur eshatu zaje kugenda ziyongera akurikije uko abakiriya bamugana. Avuga ko ajya gutangira uwo murimo wo gusharija telefoni yabitewe ahanini n’abazaga kugura ibyuma by’amagare  bakaza bamusaba no kubashyirira umuriro muri telefoni.

 

Mu gikari akoreramo uwo murimo abana na mukuru we bavukana ushaje cyane ku buryo no kugenda atakibibasha. Gusharija telefini asobanura ko abikora atabigamijemo izindi nyungu zihambaye.

 

Abisobanura atya: “Nsharija telefoni ku mafaranga 50 y’u Rwanda ayo mafaranga akaba ari nayo anamfasha kwishyura umuriro w’inzu nkoreramo”. Akomeza avuga ko ayo amafaranga bamuha yasharije telefoni nta kindi ayakoresha usibye kwishyura umuriro w’inzu agahita ashira.

 

Mu cyumweru ukuyemo umunsi w’icyumweru adakora avuga ko ashobora gusharija telefoni zirenga 200.

Uwo mukiriya yaraje gufata telefoni ze yasharije. Foto: JP

Icyazanye abakiriya cyane ni uko iyo bajyaga gusharija ahandi babahinduriraga bateri z’amatelefone yabo. Yagize ati “ Mu rwego rwo kwakira neza abakiriya banjye natangiye kubasharijira telefoni ku buntu ariko mbonye batangiye kuza ari benshi nibwo nashyizeho igiciro”.

 

Iyo umuzaniye telefini ngo ayisharije ahita ayandikaho amazina yawe yombi ari ku ndangamuntu  kugira ngo hatagira utwara telefoni ya mugenzi we mu buryo bw’uburiganya kandi uwayizanye niwe uza kuyifatira mbese kuri we nyabyo gutuma bihaba. Agitangira ako kazi ngo yatwawe telefoni eshatu muri ubwo buryo abona guhita afata izo ngamba.

 

Uyu Muhindekazi abaturage bamuzanira  telefoni ngo azisharije bavuga ko bishimira cyane uburyo bakirwamo ndetse akabazimanira  amazi yo kunywa abayashaka.

 

Abahasharijira telefoni banishimira kandi uburyo nta telefoni ihaza ngo ihazimirire bitewe n’uburiganya bumuturutseho cyangwa irindi kosa riturutse ku burangare.

 

Ku birebana n’amazi azimanira abantu bose baje muri icyo gikari akoreramo uwo madamazela ( izina azwiho cyane) avuga ko ari imwe mu mico iranga abahinde.

 

Avuga ko mu muco w’Abahinde nta muntu wimana amazi kirazira.  Madamazela nta kibazo cy’ururimi rw’ikinyarwanda ahura nacyo ku baba baje kumuteza imbere bamuha icyashara cyo kubasharijira telefoni kuko yavukiye mu Rwanda imyaka 58 ikaba ishize ariho yibera ndetse ahafitiye ubwenegihugu.

 


 

Mobile , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers