Related Posts

Wikipedia yigaragambije

18 January, at 07 : 22 AM Print

Wikipedia yigaragambije

Ni ubwa mbere urubuga rwa interineti Wikipedia rwandika icyongereza ruribuze kuzimywa kumara umunsi wose, taliki 18 Mutarama 2011.

Nkuko tubikesha nyiri uru rubuga Jimmy Wales, aravuga ko umuryango w’abakoresha uru rubuga bashaka kumenyesha ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika ko badashyigikiye itorwa ryamategeko mashya abiri agamije gukuraho ikoreshwa ry’ibintu kuri interineti udafitiye uburenganzira ku gihangano.

Jimmy yakomeje avuga ati “none umuryango wabakoresha Wikipedia wagaragaje ko udashyigikiye aya mategeko mabi agamije kwambura abantu uburenganzira bwo kuvuga icyo bashatse. Ntabwo twakwifuje ko abakunzi bacu batubura n’isegonda rimwe ariko mu rwego rwo kwamagana aya mategeko, Wikipedia y’icyongereza izafunga umunsi wose”.

Ayo mategeko uko ari abiri, SOPA (Stop Online Piracy Act) na PIPA (Protect IP act) ni amategeko agamije kubuza imbuga za interineti gukoresha amakuru cyangwa amafoto n’amavideo zidafitiye ububasha butangwa n’amategeko. Bityo, hakaba hazashyirwaho uburyo bwo guhana uwarenga kuri ayo mategeko yaba ari muri Amerika cyangwa se hanze yaho, twavuga ko nko mu Rwanda imbuga zaba zitacyemerewe gukoresha amafoto n’indirimbo zo muri Amerika.

Nubwo aya mategeko ashyigikiwe n’amasosiyete menshi nka Macmillan US, Nike na Motion Picture Association, amasosiyete akomeye cyane kuri interineti kw’Isi nka google, facebook, twitter, youtube na Wikipedia yo ntashyigikiye na gato ayo mategeko.

Hagati aho, hakaba hategerejwe icyemezo kizafatwa n’abayobozi b’inteko na sena bya Leta zunze ubumwe z’Amerika nubwo Perezida Obama we yavuze ko adateze gushyigikira itegeko ryabuza abantu ubwisanzure.

Wikipedia ni urubuga rwa interinet rukoreshwa cyane kw’Isi rukaba rufite serivisi nyinshi z’uburezi aho abakorerabushake bagera ku ibihumbi 100 bamaze kwandika inyandiko nyigisho zisaga miliyoni 20. Dore ko hari n’imvugo muri Amerika isigaye ivuga ngo “niba ikintu kitari kuri Wikipedia, ntikigeze kibaho”(if not on Wikipedia, it never existed).

 

News

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers