Related Posts

Barinubira uburyo bavogerwa kuri internet

9 February, at 08 : 11 AM Print

Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga rya internet  bo mu karere ka Ngoma baravuga ko  bavogerwa kuri internet aho abantu babinjirira mu dusanduku tw’ubutumwa (email),ndetse banohererezwa ubutumwa n’abantu batazi batanahaye address.

Barinubira uburyo bavogerwa

Aba bantu bavuga ko bashobora kuba baribwe  inyuguti z’ibanga (password) kuko ngo bahamagarwa n’inshuti zabo  bababaza ngo babasobanurire ku butumwa bwa email baboherereje  mu gihe bo bavuga ko  babaga  batigeze bajya kuri internet.

Kugezana  ubu bavuga ko batasobanura ibyababyeho kuko nabo ngo byabayobeye. Umwe muri bo witwa Ngiruwonsanga Eric warangije kwiga kaminuza avuga ko kuri chat ya email ye (aho boherereza ubutumwa bugufi ) hari igihe abo bantu baba bari  koherereza ubutumwa (chating) inshuti ze ziri kuri interineti.

Yabisobanuye agira ati” Njyewe hari igihe mba nibereye mu rugo nkumva umuntu arambwiye ngo hari abantu bari gukoresha email yanjye  bachating kuri yahoo.fr kandi ntanigeze ngera kuri internet. Ikibazo mfite ni uko ashobora kuvuga amagambo yankoraho nkabigenderamo.”

Abandi bavuga ko bagira ibibazo na internet kuko bohererezwa ubutumwa  bwinshi n’abantu batazi ku buryo ngo  hariho n’abahisemo guhindura adresse zabo za email.

Rwirangira Athanase nawe avuga ko yahinduye address email ye kubera ubutumwa bwinshi yakiraga  buri munsi yoherezwaga  n’abantu atazi kandi akeka ko baba ari abanyamitwe.

Uyu musore rero ngo yaje kubona atakihanganira ubwinshi bw’ubu butumwa kuko ngo bwamubuzaga no kubona ubundi bamwoherereje ahitamo guhindura address email ye .

Yagize ati: “Najyaga kuri email yanjye nkabonaho ubutumwa burenga 200 abantu ntazi banyoherereje  ngo natsindiye miliyoni ,ngo bampe   yo kwiga ,ngo bampe visa n’ibindi. Njye nabonye ntabyihanganira mpitamo  guhindura.”

Uretse uku kohererezwa ubutumwa ndetse no kuvogerwa mu gasanduku k’ubutumwa kuri internet,hari  amakuru  avuga ko kuri internet hasigaye hari abantu  biba bitwaje ko ngo bagiye gutanga inkunga ,burse ndetse n’ibindi. Hakaba hatangwa inama zuko abantu bakitondera ubutumwa kubu bw’ abantu batazi cyane cyane ubuvuga ko batsindiye  amafaranga.


Internet , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers