Related Posts

Kamonyi: Mu bice by’icyaro hari ahataboneka serivisi z’ikoranabuhanga

6 February, at 07 : 14 AM Print


Kamonyi

Mu gihe hatangijwe amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga, haracyari serivisi zitaboneka mu byaro, bitewe n’uko amasosiyeti ashinzwe kuzigeza mu baturage atahakorera.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Ngamba, avuga ko mu murenge wabo nta serivisi yindi y’ikoranabuhanga babasha kubona keretse kugura Me2u. Ati “naho ubundi ibyo bya Mobilo money na Tigo Cash tubyumva kuri Radio ariko kuko ntabyo tubona hafi yacu ntitubyitaho”

Hari n’abaturage baba bari muri izo gahunda z’ikoranabunga ariko byaba ngombwa ko baziyambaza ntibabashe kubona amafaranga kuko aho aba aturuka izo serivisi ziba zitahatangirwa.

Safari Francois Xavier utuye mu murenge wa Gacurabwenge,  Atangaza ko hari imirenge imwe n’imwe yo mu Karere, udashobora kubonamo serivisi ya Tigo Cash ngo ube wakohereza cyangwa ngo uhabwe amafaranga. Uyu musaza uje kwiyandikisha muri MTN Mobilo money ngo hari umuntu wari umutelefonnye ari ku mugina, ashaka kumwoherereza amafaranga, amubwiye ko ari muri Tigo Cash amusubiza ko aho aherereye itahakorera.

Ku ruhande rw’abatuye ahabasha kuboneka izo serivisi, bemeza ko zibafasha gutanga  cyangwa kwakira amafaranga bitabagoye. Nyirababirigi Monique utuye Gacurabwenge, avuga ko kubera kuba muri Tigo Cash atajya agira ikibazo cyo koherereza amafaranga umwana we uri ku ishuri.

Kugira telefoni igendanwa bifasha abantu gukora serivisi za banki zitandukanye harimo kumenya uko konti yawe yo kuri banki ihagaze,  kohereza amafaranga, kugura umuriro cyangwa ikarita ya telefoni n’ibindi.

Ngo muri izo serivisi zose umuturage ashobora kubona akoresheje telefoni, kugura umuriro w’amashanyarazi no kugura ikarita ya telefoni nibyo byitabiriwe n’abaturage benshi, Ibyo bitangazwa na Ndegeya Tchikuru na Mukanoheri Happy bakora muri Mobile Banking ya Banki y’abaturage.

 

 

Mobile , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers