Related Posts

Kayonza: Ikoranabuhanga rizatuma bakora ibintu byinshi mu gihe kimwe

12 February, at 11 : 34 AM Print


Kayonza Ikoranabuhanga

Bamwe mu baturage bo mu karere ka kayonza baravuga ko ikoranabuhanga bari guhugurwaho rizatuma bakoresha neza igihe cyabo kandi bagakora ibintu byinshi icyarimwe.

Abakozi b’akarere, ab’imirenge, ingabo na polisi n’abaturage muri rusange bahuguwe ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, ubu risigaye ribumbiye ahanini kuri telefoni ngendanwa. Mu byo bigishwa harimo nko guhabwa srivisi z’amabanki binyuze kuri telefoni ngendanwa [mobile banking] kugura amashanyarazi bifashishije telefoni, kwishyura no kohererezanya amafaranga hifashishijwe telefoni, ndetse n’uburyo bwo gutanga ubutumwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga [social networks].

Abahuguwe kuri iri koranabuhanga bavuga ko rizabagirira akamaro kanini cyane, haba mu gukoresha neza igihe, kudapfusha ubusa amafaranga bakoreshaga mu ngendo bajya gushaka serivisi zitandukanye, bityo igihe bakoreshaga bajya gushaka izo serivisi bakakibyaza umusaruro mu bindi byabateza imbere.

Vestine Hitimana umwe mu bahawe aya mahugurwa avuga ko agiye kuruhuka byinshi byamugoraga. Ati “Nkanjye ntuye mu murenge wa Nyamirama, kugura umuriro byansabaga gutegesha amafaranga nibura 600 kimwe no gushyira abana amafaranga ku ishuri, ubu ngiye kuzajya mbikora byose nibereye iwanjyembone akanya ko gukorera urugo rwanjye”

Bamwe mu bahuguwe kuri iri koranabuhanga bavuga ko batari bazi ko hari serivisi umuntu ashobora guhabwa kuri telefoni yibereye iwe mu rugo, by’umwihariko nko kugura amashanyarazi.

Bavuga ko byaba byiza amahugurwa nk’aya agiye aba kenshi kandi akegerezwa abaturage mu mirenge kuko benshi baba batazi ko binashoboka ko umuntu yahabwa serivisi atiriwe ava iwe mu rugo.

Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, akaba ahuza amasosiyete y’itumanaho MTN na Tigo ndetse n’amabanki atandukanye basobanura serivisi zitandukanye baha ababagana bitabaye ngombwa ko bajya kuzishaka aho bakorera.


 

 

Equipment , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers