Related Posts

Nyamasheke: Telefoni igendanwa igira uruhare runini mu buzima

8 February, at 13 : 55 PM Print

Abantu bakora akazi gatandukanye mu karere ka Nyamasheke batangaza ko terefoni zigendanwa zigira uruhare mu gutuma akazi kabo ndetse n’ubuzima bwabo bigenda neza muri rusange.

Uwingabiye Dénys Basile ni umwe mu bakozi b’akarere ka Nyamasheke. Mu kiganiro twagiranye ku rubuga nkusanyambaga rwa facebook yavuze ko gufunga telefoni ye igendanwa byibura umunsi umwe bitamworohera.

Uwingabiye yagize ati: “wakoresha iki kindi? Telefone ituma menya ibyo nkeneye kumva ku muntu uri kure yanjye, bitewe n’aho ndi, icyo nshaka, uburyo kihutirwa, n’ibindi”.

Kubwe ngo yifashishije telefoni igendanwa, aho ari hose ishobora gukora, ashobora gukurikirana ibyo yifuza mu gihe gito, naho ibindi ashobora gukoresha ngo amenye ibyo yifuza ibyinshi bimusaba kubisanga aho biri kandi bikamutwara n’umwanya munini.

Mukundiyukuri Pascal, umumotari ukorera muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, avuga ko ahanini akazi ke agafashwa no kuba afite terefoni agendanwa. Yabivuze muri aya magambo: “ ahubwo ntayifite sinakwirirwa mva mu rugo kuko abagenzi ntwara abenshi ari abo kuri telefoni”.

Yongeraho ko abamuhamagara kuri telefoni ye ngo aze abatware aribo bamwinjiriza amafaranga menshi kuko usanga bajya kure kandi baba banasanzwe bakorana.

Abandi twaganiriye barimo abacuruzi nabo bemeza ko terefoni zibafasha mu koherezanya ibintu, amafaranga ndetse no kubona abakiriya.


Mobile , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers