Related Posts

Rwanda : MINICT irahamagarira abaturage gukoresha ikoranabuhanga kuko ari iryabo

20 February, at 10 : 48 AM Print


MINICT irahamagarira abaturage

“Igihe kirageze ngo abaturage bakoreshe ikoranabuhanga ryabashyiriweho banaryiteho bityo ribafashe kugera ku iterabere rirambye.”

Ibi ni ibyavuzwe na David Kanamugire umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ikorera muri Perezidansi ishinzwe Ikorabuhanga mu by’Itumanaho (MINICT) ubwo yamurikiraga abaturage b’akarere ka Rubavu kuri uyu wa 16 Gashyantare zimwe muri serivisi z’itumanaho bagombye gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi gahunda yiswe “ukwezi kw’ikoranabuhanga” yifashishije abanyamabanki, ibigo by’itumanaho n’abandi kugirango basobanurire abaturage uburyo bworoshye kandi bwizewe bwashyizweho n’ibyo bigo bukoreshwa n’ikoranabuhanga.

MTN yasobanuye serivisi za MTN Mobile Money, Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) na yo yavuze kuri Online Banking ndetse na Mobile Banking.

Abayobozi b’akarere ka Rubavu, ab’imirenge n’imidugudu bakaba bahuguwe ku ikoreshwa z’imbuga mpuzambaga  nka facebook, twitter na google +.

Gatabazi Cyprien, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mutovu, umurenge wa Bugeshi akaba yashimishijwe n’iki gikorwa cyo kwegera abaturage bakigishwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Ati “reba nkanjye nsanzwe ndi muri Banki y’Abaturage ariko sinari nziko nshobora kureba amafaranga yanjye kuri telefoni ntarinze njya kuri banki gutonda umurongo!”

Umuhozari Jacqueline, umwe mu baturage na we yishimiye iri koranabuhanga ariko  yongeyeho ko hagomba ingufu nyinshi kugirango abaturage bamenye iri terambere kuko bigaragara ko abayobozi bibanda ku baturiye imijyi bigatuma abatuye mu byaro basigara inyuma hakaba hari n’aho bangiza ibikorwa by’iterambere kuko bataba bazi icyo bimaze.

MINICT yatangije ukwezi kw’ikoranabuhanga ku itariki ya 02 Gashyantare mu karere ka Kamonyi, hakurikiraho kayonza, none yari Rubavu, hakaba hateganyijwe ko i Musanze ari ho hazasorezwa iki gikorwa hakorwa umuganda n’abaturage kuwa 23 Gashyantare.


News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers