Related Posts

Rwanda | Ngoma: Batinya kugura telephone kubera ko kuzicaginga bihenze

26 February, at 07 : 42 AM Print

Ngoma Batinya kugura telephone

Abatuye ahantu hatagera umuriro w’amashanyarazi bavuga ko amafaranga atangwa bacaginga telefone aruta kure ayo terefone igura bityo ngo bigatuma bahitamo kubireka.

Gucaginga terefone imwe usanga baca hagati y’amafaranga 100Rwf na 150Rwf.Aba babuzwa kugura telefone no kuba batabona amafaranga yo guhora bazicaginga ni abatuye mubyaro ahataragera umuriro w’amashanyararazi.

Bongeraho ko ubundi telefone yakoze bayigura ibihumbi bitanu cyangwa icumi kandi telefone nyinshi umuriro umaramo ininsi ibiri cyangwa itatu bityo rero ngo nyuma y’igihe gito umuntu aba arengeje ayo yayiguze kubera gucaginga.

Habyarimana utuye mu murenge wa Kazo akagari ka Kinyonzo avuga ko iyo ufashe amafaranga utanga kugucaginga ukongeraho ayo ugura amakarita ya telefone ngo wakwikanga urugo rwasenyutse.

ati” Amafaranga yo kugura telefone ntiwayabura, ariko iyo uri umugabo ukareba ayo kugura ikarita, ugacaginga buri minsi itatu cyangwa ibiri, ntiwayabona. Hariho n’abazigura ubundi bikabananira bakazigurisha.”

Hari abavuga ko umuriro ubonetse benshi bagura amatelefone hanyuma bagasigara barwana n’ayo kugura ikarita yo guhamagara.
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ibikorwaremezo eng.Fidele Kayigire avuga ko ubu hasigaye imirenge ine gusa itegereje guhabwa umuriro mugihe cya vuba mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma.
Iterambere mu ikoranabuhanga ni kimwe mubyo leta y’u Rwanda ishyize imbere aho ibikorwa remezo nk’umuriro w’amashanyarazi uri kugezwa muduce twinshi tw’igihugu.

Mobile , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers