Related Posts

Rwanda | KARONGI: Mu mugi wa Kibuye ikoreshwa rya interineti rusange na ICT riracyari hasi

2 March, at 12 : 01 PM Print



Rwanda KARONGI Mu mugi wa Kibuye

Photo: Internet                    Photo: Umusore urimo gukoresha facebook

café mu mugi wa Kibuye

Itumanaho rikoresha interineti mu mugi wa Kibuye riracyafite inzira ndende. Kugeza ubu mu mugi hose hari ahantu habili gusa hatanga serivisi ya interineti rusange. Izindi ni izo usanga mu mazu y’ubuyobozi, mu mabanki n’abikorera nk’imiryango itegamiye kuri leta.

Aha mbere ni rwagati mu mugi wa Kibuye, ku nzu usangamo serivisi zitandukanye harimo tigo cash, zip card (konti igendanwa), n’izindi serivisi nka fotokopi, imprimante, na sikaneri (scanner). Banatanga amasomo ya mudasobwa n’ibindi bijyanye nayo.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ukora muri iyo nzu, abakiliya ba interineti bahinjira ku munsi bari hagati ya 20 na 30. Nka 90% ni abayikoresha kumpamvu z’akazi naho 2% ni abakoresha facebook biganjemo urubyiruko.

Indi internet café iri ku biro bya RDB biri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ariko usanga ititabirwa cyane kubera ko isa ni iri ibutamoso ku muhanda ujya I Nyamishaba. Mu gihe interineti mu mugi wa Kigali imaze kwitabirwa cyane kugeza n’aho isaha imwe igura hagati ya 300-400 FRW, ku Kibuye ho ahake iri isaha igura 300-600 FRW bitewe n’uko abayikoresha nabo bakiri bake cyane.

Ibyo ari byo byose, ntamwana uvuka ngo ahite ava mu ngobyi. Umugi wa Kibuye wamaze igihe kinini mu bwigunge mu bihe byashize, ariko ubu iterambere ririmo riragenda riwusatira ku buryo bushimishije.

Internet , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers