Related Posts

Rwanda | Ngoma: Abashariza amaterefoni baranengwa guhindura amabateri ya terefoni

30 March, at 07 : 21 AM Print

 

Abashariza amaterefoni

Abantu bacagingira  abandi  amaterefoni baranengwa ko bahindurira bateri abakiriya bagashyiramo izishaje.

Iki  kibazo kimaze iminsi kuburyo umuntu ugiye gushariza bateri ya terefoni usanga abanza kwandikaho izina  cyangwa agashyiraho akamenyetso kugirango batamuhindurira bateri.

Nkuko abo byabayeho babitangaza ngo hari igihe umuntu azana telefone ye ifite bateri nshya imaramo umuriro iminsi ine cyangwa icyumweru ubundi  yaza kuyitarura akabona umuriro umazemo iminsi ibiri cyangwa umwe ,yareba agasanga bamushyiriyemo bateri ishaje .

Umugore umwe witwa Sevoroni yatangaje ko abantu bacaginga amatelefoni usanga aribo bajya kubarizaho bateri zikomera ngo bazigure  kuko baba bazikuye mu matelefoni y’abandi.

Yabisobanuyeagira ati”Iyo ushaka bateri ikomeye ntabwo wirirwa ujya mumaduka ahubwo hari abajya kwirebera bariya bacaginga amatelefone ubundi akayimugurisha kandi ikomeye,none se ntaba yayikuye mu materefoni yabandi agashyiramo iyashaje imaramo umuriro vuba!”

Bateri imwe ya terefoni bayigurisha hagati ya 3000Rwf na 5000Rwf .Kugeza ubu ntamuntu wari wafatwe ngo ajyanwe  kuri police kuko usanga uwatwawe  bateri ntabimenyetso aba afite bihamya ko uwacaginze terefone ye ariwe wamuhinduriye bateri ye.Gusa ngo ikibyemeza ko hari abaziba ni uko iyo ubasabye bateri ikomera bayikugurisha.

Ubuyobozi nabwo butangaza ko bwamagana ubwo bujura kandi ko uwafatirwa muri iki gikorwa yahanwa bikomeye kuko ari ubujura.

Iki kibazo kije mu gihe gishize abakora amatelefoni aribo bashinjwaga guhindura ibyuma by’amatelefoni bakabaha ibishaje.

 


News , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers