Related Posts

Rwanda | Ngororero: Abakoresha internet ntibakunda Facebook

23 March, at 11 : 56 AM Print

 

Nyuma yuko ikoranabuhanga ritejwe imbere ndetse mu turere tugize u Rwanda hagashyirwaho ibigo byigisha bikanatanga serivisi zikoresha mudasobwa, abantu bahagurukiye gukoresha itumanaho rishingiye kuri internet, harimo n’imbuga mpuza mbaga, nka facebook. Mu karere ka Ngororero, abenshi mu bakoresha za mudasobwa bavuga ko badakoresha urwo rubuga, bamwe babitewe no ku rwanga abandi babitewe no kutarumenya.

 

Photo internet

Photo internet

 

Uretse ko facebook abantu benshi bahuguriwe gukoresha internet bashobora kuba batayizi, njyewe sinshobora kuyifungura kubera ko iteza akavuyo”Hakorimana pascal.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko avuga ko we azi ibyiza n’ibibi yakura kuri facebook. Kuri we ngo ahitamo gukoresha ubundi buryo bw’ibanga mu kumenyana no guhana amakuru n’inshuti ze mwibanga, kuko facebook ayishinja kutagira ibanga kuko ibyo wayishyizeho bigera ku babishaka n’abatabishaka, ndetse ku bakuzi n’abatakuzi.

Abantu bagera kuri 36 twasanze mu cyumba kirimo za mudasobwa zifitete connexion ya internet, mu bihe bitatu bitandukanye, muribo 6 gusa nibo bigeze gukoresha facebook, mu gihe 21 bavuga ko banga kuyikoresha ku bushake kuko bafite amakuru y’uko facebook ikwirakwiza amakuru naho adakenewe, naho 9 ntibazi uko ikora kuko batigeze bayibona.

Abayisenga Theodette, umukozi wa BDC mu karere ka ngororero ukurikirana imikoresherezwe y’icyo kigo, avuga ko akurikije ibyo abona, facebook ikoreshwa cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko, ibi bikaba bivuga ko urubyiruko rwiga rushobora kuba rukunda gukoresha uru rubuga kurusha abakuze. Ibi nyamara ntibibuza ko abakoresha uru rubuga biyongera buri munsi, cyane cyane mu bikorwa bijyanye no kwishimisha.


Internet , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers