Related Posts

Rwanda : 1% by amafaranga MTN yinjiza agaruka mu banyarwanda

20 April, at 11 : 40 AM Print


Khaled Mikkawi umuyobozi wa MTN ucyuye igihe atangiza gahunda yo gufasha abanyarwanda

Khaled Mikkawi umuyobozi wa MTN ucyuye igihe atangiza gahunda yo gufasha abanyarwanda

Ubuyobozi bwa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda buvuga ko munyungu bazajya binjiza uko izaba ingana kose ifaranga 1% azajya asubira mu banyarwanda akabafasha mu kwiteza imbere.

Ashimwe Marry umukozi wa MTN ushinzwe abakozi, avuga ko abanyarwanda aribo batuma MTN ibaho, ko ariyo mpamvu ibyinjira muri MTN biba byaturutse muri bo. None ngo miyo mpamvu iyi sosiyete itagomba kwihererana inyungu iba yabonye.

Ashimwe Marry umuyobozi wa MTN wungirije

Ashimwe Marry umuyobozi wa MTN wungirije

Bimwe mu bikorwa MTN ikunze kwibandaho ni ugufasha abatishoboye ibateza imbere, aho iha abaturage amafaranga n’ibikoresho ibinyujije muri tombola.

Marry avuga ko ahanini mu gufasha abaturage bibanda ku burezi, ubuzima n’ibikorwa by’iterambere bigamije kuzamura abanyarwanda.

Isosiyete y’itumanaho ya MTN yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda mu mwaka 1998, kugeza ubu ikaba imaze kugira abakiriya basaga miliyoni ebyiri n’igice “2,5”

Uretse MTN, ubu mu Rwanda hamaze kugaragara izindi sosiyete z’itumanaho 2, arizo Tigo na Airtel. Abaturage bavuga ko kwiyongera kw’aya ma sosiyete bizatuma imibereho yabo ihinduka.

 

 


BroadBand , , , , , , , , , , , , , ,

Comments are closed.

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers