Related Posts

Rwanda | Burera: Hari abagura telefone kugira ngo bajye biyumvira imiziki gusa

6 April, at 10 : 02 AM Print

Rumwe mu rubyiruko twaganiriye rwo mu karere ka Burera ruvuga ko hari rumwe mu rubyiruko rugura telefone zigendanwa kugira ngo ijye ibumvisha imiziki gusa.

Urwo rubyiruko rwemeza ko abagura telefone zigendanwa kugira ngo bajye biyumvira imiziki gusa ari benshi. Aho usanga mu nzira ndetse n’ahandi urwo rubyiruko ruba ruri, kwiyumvira imizi gusa igihe kinini.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Munyamasoko utuye mu murenge wa Gahunga avuga ko rumwe mu rubyiruko rugura telefone na “memory card” (agakarita gatuma telefone ijyamo indirimbo)  gusa ubundi rugashyiramo imiziki izajya ibasusurutsa.

Kuberako ikoranabuhanga rigenda ritera imbere Munyamasoko avuga ko usanga hari n’abashyize mo amafilimi atandukanye ubundi bakajya birebera. Akomeza avuga ko abakora ibyo aba ari abashaka kwishimisha.

Undi musore twaganiriye witwa Manizabayo Jean Damascene nawe utuye mu murenge wa Gahunga yemeza ko abenshi mu rubyiruko, cyane cyane abasore, usanga bagura telefone atari ukugira ngo izabafashe mu itumanaho. Ibyo bikaba bigaragarira ku kuba iyo urebye muri telefone zabo usanga nta “simukadi” zirimo nk’uko Manizabayo abisobanura.

Urundi rubyiruko twaganiriye ruvuga ko ubundi telefone yakwiye kuba iyo gufasha umuntu kwitaba ndetse no guhamagara. Kugira ngo umuntu ageze ubutumwa aho atagera, mu buryo bwihuse kandi vuba.

Kuva aho haziye telefone zigendanwa, Raporo yasohowe n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) tariki 02/01/2012 igaragaza ko umwaka wa 2011 warangiye umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefoni zigendanwa ugeze kuri miliyoni 4.4.

U Rwanda rukaba rwarihaye intego ko Abanyarwanda barenga miliyoni esheshatu bazaba bakoresha telefoni mu mpera z’umwaka wa 2012.

Nubwo ariko abakoresha telefone bagenda biyongera usanga, mu cyaro cyane cyane, hari abatazi akamaro kayo. Bakayikoresha ibyo itagenewe gukora.


Mobile , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers