Related Posts

Rwanda : Hagiye gukorwa igishushanyo mbonera cy ahazashyirwa ibikorwaremezo by ikoranabuhanga

26 April, at 06 : 03 AM Print

Hagiye gukorwa igishushanyo

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Cyrille Turatsinze, aravuga ko hagiye gukorwa igishushanyo mbonera kigaragaza ahazashyirwa ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga mu gihugu hose, kugirango ikoranabuhanga rikomeze kwifashishwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guha abaturage serivisi zinoze.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ngo iri gushyira imbaraga mu gukwirakwiza ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kurushaho gutanga izo serivisi ku baturarwanda.

Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burashaka gushyira imbaraga mu gutanga serivisi zinoze ku baturage mu gihe ikoranabuhanga rikomeza gusakara mu gihugu hose”

Turatsinze avuga ko guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bisakare mu gihugu hose, bityo iryo koranabuhanga rikabasha kugera kure hashoboka mu Rwanda.

Yongeyeho ko ikoreshwa rya telefoni ngendanwa, cyane cyane hakoreshwa ubutumwa bugufi ryagize uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda.

Yatanze urugero rw’ukuntu amakuru y’imyuzure iherutse kwibasira ibice bimwe na bimwe byo mu ntara y’amajyaruguru yageraga ku bayobozi bakuru b’igihugu, ndetse ayo makuru akanaherekezwa n’amafoto hifashishijwe telefoni ngendanwa zigezweho (smart phones). Ibyo ngo bikaba byaratumye abayobozi batabara vuba kuko babonaga uburemere bw’icyo kibazo.

 

 

Infrastructure , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers