Related Posts

Rwanda | Ngororero: TUBIBE AMAHORO ikomeje guhugura abaturage mu ikoranabuhanga

10 April, at 06 : 37 AM Print


Abahugurwa babanza guhabwa inyigisho zanditse

Abahugurwa babanza guhabwa inyigisho zanditse

Kuva ku itariki ya 26, Werurwe uyu mwaka wa 2012, Ishyirahamwe TUBIBE AMAHORO ibinyujije muri gahunda yayo yo kurwanya ruswa n’akarengane no guhana amakuru AJIC (Anti-Corruption Justice and Information center), yatangiye gahunda y’amahugurwa yagenewe urubyiruko rwibumbiye muri clubs za AJIC, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu ikoreshwa rya mudasobwa muri gahunda za club zabo.

Ku ikubitiro, urubyiruko rwaturutse mu kagali ka Torero mu murenge wa Ngororero nibo bahawe amahugurwa mu gukoresha porogaramu za mudasobwa nka word, excel na Power Point, nyuma hakazakurikiraho abo mu tugari twa Nyange na Rususa twose two mu murenge wa Ngoroero.

Kwigisha abaturage ikoranabuhanga rya ICT mu rwego rwo kuborohereza kujya babona amakuru abareba ni kimwe mubyo AJIC yibandaho mu bumenyi iha abaturage, baba abakuru n’abato aho bahamagarirwa guteza imbere ubushakashatsi no guhana amakuru ariko cyane cyane muri gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane. Muri uru rwego, AJIC ikaba yarashyize mudasobwa 7 n’ibindi bikoresho bijyana nazo nka imprimentes na scanneurs mu mujyi wa Ngororero, aho biteganyijwe ko urubyiruko rugera kuri 50 ruzahabwa ayo mahugurwa, nkuko Fidel Niyigaba umukozi wa TUBIBE AMAHORO muri aka karere abivuga.

Ibikorwa bya AJIC bigamije gufasha abaturage mu kugera ku burenganzira n’iterambere  byabo, bakoresheje ikoranabuhanga ritabagoye, kuko iribegereza no mu byaro, abaturage bakabona uko bahanahana amakuru hanyuma nayo akagezwa kubo bireba ntawe uhutajwe, kuko ngo abaturage batinya kuvugisha ururimi ibitagenda neza. Ibi bikorwa bikaba biterwa inkunga na Norwegian people’s Aid ibinyujije mu mushinga PPIMA (Public Policy Information, Monitoring and Advocacy).

 

Community , , , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers