Related Posts

Rwanda | Ngororero: Urubyiruko nirwo rugura za terefoni cyane

8 April, at 08 : 27 AM Print

Ntawavuga ko gukoresha terefoni igendanwa ari ikintu gishya cyane mu Rwanda, ariko hari aho ugera ugasanga mobile igifatwa nk’igikoresho cy’abifite gusa, cyane cyane mu byaro. Mu karere ka Ngororero ho ngo ntabwo abaturage baho bagendanye n’abandi mu kugura amaterefoni, ahanini bitewe n’uko aka karere gasa naho ari icyaro, ariko na none bamwe bakavuga ko batari kuzigura badafite umuriro w’amashanyarazi.

Rwanda | Ngororero Urubyiruko

Ubu rero uwo muriro ukaba urimo kugenda ukwira muri aka karere buhoro buhoro, bityo aho ugeze abahatuye bakagera ku bikorwa bifuzaga bakazitirwa no kutawugira. Nubwo mu mjyi wa Ngororero hari amaduka abiri acuruza terefoni, abaturage baturuka mu byaro bo baba bishakira kuzigura n’abantu bazicuruza mwisoko baturutse ahantu hatandukanye.

Umwe mu bacuruza terefoni mwisoko rya Ngororero, Bikorimana Didier, akaba yaradutangarije ko babona isoko kuko abantu benshi baza kuzigura ku minsi y’isoko, kandi uguze akazazana na bagenzi be kuhabereka, ku buryo hari abo bamaze kumenyana ndetse icyizere kikaba ari cyose kuko iyo basanze bafite amafaranga make abakopa, maze mbakazayazana bagarutse.

Didier akomeza avuga ko abenshi mu bakiriya be ndetse n’abo abona bagura amaterefoni muri rusange nka 80% ari urubyiruko. Urubyiruko rukaba ruharaye kumva imiziki kuri terefoni no kurebamo ama filimi, ku buryo iyo baje kugura izribyo babaza mbere bati ese ijyamo indirimbo na filimi?. Icyakora, ibi ntibikuraho ko banazikoresha mwitumanaho, bityo rikaba rigenda rikwira mu cyaro.


Mobile , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers