Related Posts

Rwanda | Nyagatare: Tigo yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo

8 April, at 08 : 36 AM Print

Rwanda | Nyagatare Tigo yatangije

Mu rwego rwo kwegereza abakiliya bayo serivisi, sosiyete y’itumanaho ya Tigo, kuri uyu wa 5 Mata 2012 yafunguye ishami rishya  mu Karere ka Nyagatre rizajya rizajya rifasha abakoresha ikoranabuhanga ryayo kubonera bugufi serivisi batabanje kujya i Kigali.

Madame Chantal Umutoni KAGAME, umuyobozi muri Tigo Rwanda ushinzwe ubucuruzi no gufata neza abakiliya avuga ko ngo muri Tigo umukilya ni we pfundo rya business. Yagize ati “Umukiliya  n’umwami muri Tigo, akaba ari yo  mpamvu twegereje abakiliya bacu ba Nyagatare serivisi zose nk’izisanzwe zitangirwa i Kigali ku cyicaro cyacu.”

Muri uwo muhango wo gufungura ku mugaragaro ibikorwa bya Tigo i Nyagatare, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred,  yavuze ko Service Center yafunguwe mu Karere abereye umuyobozi izafasha abaturage kugabanya ingendo bakoraga bajya gushaka service za TIGO kandi ikazafafasha mu kureshya abandi bashoramari. Yagize ati “ Kuba Tigo ije gukorera muri Nyagatare bigabanyirije ingendo abaturage bacu batakazaga igihe bajya gushaka serivisi zayo I Kigali kandi kwiyongera kwa serivisi nk’izi bitworohereza gukurura abandi bashoramari.”

Service Center ya Tigo yafunguwe i Nyagatare ibaye iya 14 mu Rwanda. Cyakora ngo Tigo ifite gahunda yo gukomeza kuzongera.


News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers