Related Posts

Rwanda : Airtel igiye gushora miliyoni 100 z’amadolari mu Rwanda

29 May, at 12 : 57 PM Print


Manoj Kohli, Umuyobozi Mukuru w’isosiyete y’itumanaho Bharti Airtel, yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, byari bigamije kureba aho Airtel igeze mu guteza imbere itumanahomu Rwanda

Rwanda Manoj Kohli ari kumwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame nyuma y’ibiganiro birebana n’uko Airlet igiye gushora miliyobi 100 z’amadolari y’amanyamerika

Manoj Kohli ari kumwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame nyuma y’ibiganiro birebana n’uko Airlet igiye gushora miliyobi 100 z’amadolari y’amanyamerika

Manoj Kohli, Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’itumanaho rya telefone zigendanwa Bharti Airtel  (http://www.airtel.com), kuya 27 Gicurasi yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagamemet baganiro ku ntambwe Airtel igezeho iteza imbere itumanaho rya telefone zigendanwa mu Rwanda.

Uruzinduko rwa Manoj Kohli rubaye nyuma y’amezi abili isosiyete akuriye imaze itangije ibikorwa byayo mu Rwanda nk’indi ntambwe ikomeye ku mugabane wa Africa.

Mu biganiro yagiranye n’Umukuru w’igihugu Bwana Kohli yashimangiye ubushake bwa Bharti Airtel  mu kurushaho guteza imbere itumanaho mu Rwanda, avuga ko bateganya gushora mu Rwanda imari ingana na miliyoni 100 z’amadolari y’amanyamerika mu myaka itatu iri imbere, bityo hakazaboneka imirimo mishya mu gihugu. Bharti Airtel izazana n’abandi bafatanyabikorwa nka sosiyete kabuhariwe mu ikoranabuhanga yitwa IBM na Ericsson zizafasha mu mirimo yo kuzana ibizakoreshwa mu itumanaho rya Bharti Airtel.

Aganira n’abanyamakuru ku by’ikiganiro cye na Prezida Kagame, Kohli yagize ati: “u Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere ku buryo bushimishije mu itumanaho kandi twanejejwe n’umwanya twahawe na guverinoma y’u Rwanda kugira ngo natwe dushyireho akacu…intego yacu igendana na gahunda u Rwanda rwihaye yo gushyira imbere itumanaho…turateganya gukorana na leta y’u Rwanda kugira ngo tugeze kubatura-Rwanda ibikorwa by’itumanaho bihendutse.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Africa byakataje mu isoko ry’itumanaho, nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare, muri Nyakanga 2011 abakoresha telefone zigendanwa bari bageze kuri 38,4% mu Rwanda hose.

Mu mwaka ushize (2010) Airtel yahawe uruhushya rwo gutangira gukorera mu Rwanda ikazana itumanaho rya telefone zigendanwa zinakoresha imirongo ya interineti ya 2G na 3G. Umuyobozi wa Airtel bwana Kohli yavuze ko inshingano yabo nyamukuru ari ukugendera kuri gahunda ya leta y’u Rwanda mu guteza imbere itumanaho rikagera no mu byaro.

Bharti Airtel ikorera mu bihugu 20 ku mugabane w’Africa ndetse no muri Aziya. Airtel iza ku mwanya wa gatanu mu masosiyete kabuhariwe mu itumanaho rya telefone zigendanwa, dore ko ifite abafatabuguzi barenga miliyoni 250 mu buhugu ikoreramo. Muri Africa Airtel igaragara mu bihugu bivuga igifaransa n’icyongereza ari byo: Burkina Faso, Chad, Congo Brazzaville, Democratic Republic of Congo, Gabon, Ghana, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigeria, Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Tanzania, Uganda, na Zambia.


 

 

News , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers