Related Posts

Rwanda : Amategeko akakaye mu ikoreshwa rya mobile

21 May, at 07 : 37 AM Print


Mu ntangiriro z’icyi cyumweru turimo, mu ntara ya New jersey yo muri leta zunze ubumwe za Amerika baherutse gushyiraho itegeko rihana abantu bakoresha terefoni mobile zabo ku bintu bimwe na bimwe nko kwandika ubutumwa bugufi (sms) ugenda.

Rwanda Amategeko akakaye

Ngo nk’uko kwitaba terefoni utwaye ikinyabiziga ari ikosa, abagenzi b’amaguru nabo bashobora guteza impanuka, bityo uzafatwa akora ibyo akaba acibwa amande ahwanye n’ama yero 65, ushyize mu manyarwanda ni nk’ibihumbi 45000frw.  Ibi bikaba bishyizwe mu bikorwa nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakoresha terefoni bagenda bongera ibyago byo guteza impanuka ku gipimo cya 60%.

Uretse ibi byo muri New-Jersey, hari n’ahandi ku isi usanga hari amategeko akakaye mu gukoresha za terefoni zigendanwa nko mugihugu cy’ubufaransa birabujijwe gukoresha terefoni mu bikorwa birebana no guhiga inyamaswa ngo kuko bikurura ubushimusi. Ikindi ni uko bibujijwe ahantu hafi ya hose ku isi gukoresha terefoni uri hafi ya sitasiyo ya essence kuko ngo bishobora gutera impanuka y’umuriro.

Kuri ibi by’impanuka ariko ikigo cyitwa: “Center for Study of Wireless Electromagnetic Compatibility” cyo muri kaminuza ya Oklahoma cyemeza ko nta hantu na hamwe higeze haba impanuka itewe na terefoni kuri sitasiyo ya lisansi.

Mu bindi usanga bibujijwe nk’uko tubikesha http://www.gentside.com, harimo gukoresha mobile mu ndege, ndetse mu mwaka wa 2008 abagenzi bari mu ndege ya kompanyi y’abatariyani baciwe amande ndetse banafungwa amezi atatu kubera gukoresha terefoni ndetse no muri Mutarama uyu mwaka abagenzi bari muri air france basubijwe aho bari bavuye basubika urugendo kubera terefoni yabonetse mu ndege itazwi nyirayo.

Mu bufaransa kandi kirazira kikaziririzwa kugira terefoni mu kigo cy’ishuli. Muri Koreya y’Epfo, terefoni zifotora zose zigomba kuba zifite ijwi ryumvikana kubera urugomo rwakorerwaga abakobwa babafotora mu myambaro y’imbere batabizi kubera ubuhanga bwo gufata amafoto bwa terefoni zimwe na zimwe.

Ikindi gihuriweho ku isi ni ukudakoresha terefoni utwaye ikinyabiziga.

 

 

 


News , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers