Related Posts

Rwanda | Burundi : Inama ku ikoreshwa rya telefoni na intenet izafaha ibihugu mu kongera ubushobozi

30 May, at 09 : 09 AM Print


I Bujumbura mu burundi hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku itangazamakuru n’uburyo bw’ihererekanyamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho. Iyi nama ihuje abahanga mu by’ikoranabuhanga, abakuriye ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abanyamakuru bo mu bihugu bya afurika ndetse n’ibyo ku mugabane w’uburayi.

Nkuko tubikesha Emmanuel Nyandwi umunyamakuru uri i Bujumbura, kimwe mubyatumye habaho iyi nama ni ukurebera hamwe aho ibihugu byateye imbere mu gukoresha interineti na telefoni bigeze kugirango ibindi bihugu nabyo bibyigireho. Abahanga mu ikoranabuhanga bahamya ko ibi bifasha mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu.

Rwanda internet

Photo internet

Enjeniyeri(engeneer) andrew KISEKA wo mu gihugu cya tanzaniya avuga ko mu gihugu cye byafashije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’ umwihariko iya bamwe mu banyamakuru.

Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho mugihugu cy’u Burundi Consilie NIBIGIRA avuga ko iyi nama izafasha ibihugu bikiri hasi mu ikoranabuhanga mu kuzamura ubushobozi bwabyo. Gusa ngo nubwo iri koranabuhanga rifasha mu kuzamura ubuzima bw’igihugu, ngo hari nabarikoresha mu gukora ibyaha binyuranye nk’ubujura n’ibindi cyane cyane bikorewe kumbuga mpuzambaga nka facebook na tweeter. Gusa ngo hari naho leta z’ibihugu zishaka gukoresha iryo koranabuhanga mu nyungu za politiki bigatuma hatabaho ubwisanzure.

Iyi nama yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakorera amaradiyo mu gihugu cy’Uburundi ku bufatanye n’ikigo cy’abafaransa gifasha itangazamakuru PANOS/Paris.

 

 

 


 

Mobile , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers