Related Posts

Rwanda | KARONGI: MTN yakuye abanyeshuli ba ESAPAN mu bwigunge ibagezaho Y’ello phone

17 May, at 07 : 50 AM Print


Ikigo cy’itumanaho rya telefone zigendanwa MTN Rwandacell cyagejeje telefone bita Y’ello phone ku ishuli ryisumbuye ry’abihaye Imana b’abadivantisite (Adventist) ryitwa ESAPAN riri mu murenge wa Cyanika akagari ka Ngoma, akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Rwanda Aho bagomba gushyira Y'ello Phone ya MTN

Photo: Aho bagomba gushyira Y’ello Phone ya MTN

Abanyeshuli bishimiye icyo gikorwa bavuga ko Y’ello phone ya MTN ije yarikenewe cyane kubera ko amategeko y’ishuli kimwe n’ahandi mu Rwanda atemera ko abana biga bafite telefone zigendanwa ugasanga iyo hari ufite ikibazo bimugora guhita abona uburyo yavugana n’abo mu rugo.

Y’ello Phone ya MTN ijya kumera nk’izindi nazo za MTN za tuvugane zimenyerewe mu dusantire (centre) tw’ubucuruzi, no kuri ba bana bacuruza mituyu (me2u) za MTN.

Uburyo ikora, umuntu agura sim card (simukadi) ya MTN ukayirekera muri ka gagakarita kaba kayifashe kuko ari ko binjiza muri Y’ello phone ubundi ugahamagara bisanzwe.

Rwanda Guhamagaza Y'ello Phone ukoresha sim card

Ifoto: Guhamagaza Y’ello Phone ukoresha sim card

iri mu gakarita kayo

Y’ello phone ifite n’aho umuntu areba imibare arimo kwandikamo, ushobora no kureba amafaranga ufite kuri sim card mbese nk’uko bisanzwe kuri telefone igendanwa.


Equipment , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers