Related Posts

Rwanda | Ngoma: Abagurisha Me to U baranegwa kwambura abagenzi muri za Gare

25 May, at 12 : 32 PM Print

Abacuruza   unite za telephone bizwi kw’izina rya mituyu (Me to U) baranengwa ko bambura abagenzi muri gare  igihe babahaye  amafaranga imodoka igahita igenda maze ntibohereze izo unite.

 

Abacuruza Me to U bagaragazwa n’umwambaro wabo bitewe na societe  y’itumanaho acururiza (MTN cyangwa TIGO) iyi myambaro iriho nimero.

 

Nubwo ariko iyi myambaro ifite amanimero ngo ntibikanga bamwe muri bo bakorera mu magare ndetse n’ahandi kwakira amafaranga ubundi bakohereza umuyaga (ubusa nta mafaranga agiye muri telephone yawe).

 

Ibi bikunda kugaragra mu magare aho umugenzi aba yihuta imodoka itsimbuye maze akandika nimero  muri telephone y’ucuruza ngo yoherezo amafaranga,aba bacuruzi rero ngo hari ababona imodoka igiye maze ntibohereze unite bakinumira, ibi bikaba bibabaza abagenzi ndetse bakavuga ko ari ubwambuzi.

 

Ndayishimiye Ukomuka mu karere ka Kirehe mu murenge wa Musaza  yagaragaje ikibazo cye avuga ko abo Bantu bakwiriye guhagurukirwa bagahanwa ngo kuko bimaze gufata indi ntera umuntu asigaye ntacyizere abagirira.

 

Yagize ati” Ubuyobozi bwadufasha guhashya abo Bantu kuko ni abajura.Njyewe byambayeho ndi muri gare ya Ngoma rwose ibyo bintu bibangamiye service nziza.”

 

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma w’agateganyo Mupenzi George  avuga kuri icyo kintu  yasubije ko ibyo ari ugutanga service mbi kandi gutanga  service  nziza bitareba abakorera leta gusa  ahubwo n’abikorera.

 

Yagize ati” icyo kintu twakita nk’ubujura  dukangurira buri wese kugira ubunyangamugayo mu byo akora. Umuntu ukora nkibyo afashwe yahanwa n’itegeko ahubwo uwo byabaho yakwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.”

 

Si mu magare gusa abantu bavuga ko bamburwa n’aba bantu bacuruza  Me to U ahubwo ngo bimaze kuba nk’umuco ndetse ngo hari n’abarangizamo amafaranga bacuruzaga bagakomeza gucuruza umuyaga ari nako bambura abantu.

 

 

 

 

 

News , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers