Related Posts

Rwanda : Ngoma: Umuhigo wo kugira Radio na telefone mu ngo wakwihutisha iterambere

31 May, at 12 : 33 PM Print

Abaturage batuye umurenge wa Mutendeli baravuga ko gutera imbere ndetse na vision 2020 nta rugo rwabigeraho rudafite Radio na telephone  bibafasha kumenya uko abandi biteza imbere nabo bakabikurikiza.

 

Nkuko babyivugira ngo mu matariki ya 15 Gicuransi 2012,  ubwo bahigaga imihigo y’ ingo  mu mwaka wa 2012-2013 bavuga ibyo bazageraho umuhigo wa radio na telephone mu rugo batawusize inyuma.

 

Gushyira imbere umuhigo w’itumanaho mu rugo babihuje n’ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma  Muzungu Gerard, aho we yavuze ubwo yari mugikorwa cyo guhiga no guhigura imihigo y’ingo mu kagali ka Nyagasozi kuwa 15 Gicurasi 2012.

 

Yavuze  ko biri kure kuba urugo rwatera imbere rudafite Radio na Telefone bibafasha kumenya amakuru ,aho igihugu kigeze,gahunda za leta ndetse no kumenya uko abandi batera imbere.

 

Ygize ati” Uko ntawigeze atera imbere adateje imbere itumanaho ni nako gutera imbere mu rugo rutagira Radio na telephone bigoye yewe ntibinashoboka. Ntarugo rwagombye gusigara  muri uyu mwaka w’imihigo rudahize ibi.”

 

Ku baturage bo bavuga ko ingo zitera imbere vuba na vuba usanga ari izifite itumanaho maze bakumva ibyo leta ibabwira bibafasha kwiteza imbere.

Uwitwa Karegeya, arubatse afite abana babiri uku niko asobanura uburyo itumanaho rimufasha kwiteza imbere.

 

Yagize ati” Njyewe numvishe kuri Radio umuntu wakijijwe no guhinga ibinyomoro maze nanjye  numva ngize umuhamagaro wo kubihinga none ubu bimpa amafaranga arenga ibihumbi 100 ku kwezi.”

 

Imihigo ihigwa ku rwego rw’igihugu na nyakubahwa Perezida wa Republika  ni uruhererekane rw’imihigo ihigwa mu ngo igahuzwa maze ikavamo iyihigwa mu mudududu gutyo kugeza ku rwego rw’akarere nako gasinyana na Nyakubahwa perezida wa Republika. Mu mpera z’uku kwezi kwa Gatanu imirenge iri gukusanya imihigo ngo nayo izakurwemo iyo akarere ka ngoma kazahiga.

 

   

 

Mobile , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers