Related Posts

Rwanda | Ngororero: ikibazo cyo kohererezanya amafaranga cyarakemutse

29 May, at 12 : 15 PM Print


Abatuye mu mujyi wa Ngororero, abahakorera ndetse n’abahagenda bavuga ko bishimiye serivisi zo kohererezanya amafaranga zisigaye zihagije muri iki gihe, nyuma y’igihe kinini badafite ubwo buryo aho umuntu wakeneraga serivisi nkiyo yagombaga kujya kwiyambaza abazitanga mu mijyi y’uturere duhana imbibe na Ngororero.

Umwe mu batanga izo serivisi witwa Yunusu akaba yaradutangarije ko impamvu zatinze kuba nyinshi muri kano karere ahanini byaterwaga nuko kagifite umujyi mutoya ndetse n’abantu bahakora bakaba bari bafite akamenyero ko gutaha hanze y’akarere ka Ngororero bityo serivisi nkizo bakazibona aho batuye, ariko ubu bikaba bigaragara ko abazikeneye babaye benshi. Gusa anavuga ko ishoramari muri uyu mujyi usanga rigishingiye ku bucuruzi bumenyerewe gusa, naho abazana udushya bakaba bakiri bakeya.

Rwanda Ngororero ikibazoAbandi bacuruzi bazanye izi serivisi bavuga ko gushora imari muri ubu buryo bitari byoroshye cyane cyane kubantu batabimenyereye kuko bagira ubwoba bwo guhomba, kuburyo nanubu abakozi bakoresha usanga ari abo bakuye ahandi basanzwe bamenyereye ubu bucuruzi. Ikindi badutangarije ni uko ubwo kugirango bamenye ko ukutabona serivisi zo kohererezanya amafaranga ari ikibazo muri aka karere babibwiwe n’umuntu batavuze izina (ngo kuko ari umuyobozi kandi bakaba bataramusabye uburenganzira) ngo wababwiye ko yabisomye mubinyamakuru, maze batangira kubigerageza kandi ngo barunguka.

Umugabo witwa Munyamana Jean ufite umwana wiga mu karere ka Ruhango twasanze aho MTN Mobile Money ikorera yaje kohereza amafaranga y’ishuli y’umwana we yadutangarije ko byamuruhuye kuko yagombaga gutega akahatakariza umwanya n’amafaranga kandi nabwo ajyanye amafaranga atuzuye none bikaba bitakimugora kuyohereza uko ayabonye kuko ngo abayobozi b’ishuli babimufashamo.

Twababwira ko bamwe mubihutiye gucuruza iyi serivisi mu Ngororero ari nka MTN, banki y’abaturage na Virunga Money transfer, naho abakoresha umurongo wa TIGO ngo baracyafite ikibazo cyo kutagira iyi serivisi.

 

 

 

Business , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers