Related Posts

Rwanda | Nyamagabe: Barakangurirwa kwitabira Facebook na Twitter.

3 May, at 07 : 34 AM Print

Rwanda Nyamagabe Barakangurirwa kwitabira

Ubuyobozi bw’akarere ka  Nyamagabe burashishikariza abakozi bako ndetse n’abandi bakozi muri rusange  kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo babashe guhana amakuru mu rwego rwo kwihutisha umurimo.

Kwitabira imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byagarutsweho mu biganiro byatanzwe ubwo abakozi b’akarere ka Nyamagabe bizihizaga umunsi mukuru w’umurimo.Uretse kuba ubuyobozi bwasabye aba bakozi kurushaho guha  serivisi nziza ababagana, bwanabasabye kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari bumwe mu buryo bwihuta mu  guhanahana amakuru no gusangira ibitekerezo.

Uretse gukoresha telefoni nka bumwe mu buryo bwo guhanahana amakuru, abakozi n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe basanzwe bahurira kuri Yahoo user group (urubuga rumwe bose bahuje) bagatangiraho amakuru.

Gusa bamwe  mu bakozi bari bitabiriye ibi biganiro bakaba bifuje ko hashyirwaho  izindi mbuga zibahuza n’abaturage.

 

Internet , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers