Related Posts

Rwanda : Telefone na Radiyo bimwe mu bikoresho byifuzwa muri buri muryango Nyarwanda mu kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga

4 May, at 06 : 21 AM Print

Rwanda Telefone na Radiyo bimwe

Ikoranabuhanga ni imwe mu nkingi zikomeye zifasha abaturage mu iterambere. Ni muri urwo rwego mu Rwanda nibura muri buri rugo hifuzwa ko rwagira Telefoni igendanwa ndetse na Radiyo bazajya bumviraho ibiganiro by’iterambere bakamenya n’aho isi igeze. Ibi bikaba byaratangajwe na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa 27/04/2012 ubwo yagezaga ku Banyarwanda ibyagezweho na Guverinoma mu mezi 3 ndetse n’ibizakorwa mu yandi mezi 3 ari imbere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda.

Minisitiri w’intebe yavuzeko,uretse kwitaba no guhamagara telefoni igendanwa izajya ifasha Abanyarwanda muri byinshi,nko kureberaho izindi serivisi bakenera batagombye kuva aho bari mu kazi kabo. Izo serivisi ni nko kuba bareba amafaranga bafite ku makonti yabo batagombye kujya ku mabanki,kugura umuriro kuri telefoni, kubitsa no kubikuza n’ibindi. Ibyo byose bikazagabanya umwanya umuntu yakoreshaga mu nzira ajya gushaka izo serivisi akawukoresha mu bindi bimuzamura.Ari nayo mpamvu nibura hifujwe ko buri muryango mu Rwanda wagira Telefoni igendanwa nk’uko Minisitiri w’intebe yabigarutseho.

Radiyo nazo zikaba ari ibikoresho by’ibanze bifasha Abanyarwanda kugera ku makuru mu buro bworoshye kandi bakamenya n’ibiganiro biberekeza ku iterambere,binyuze kuri izo radiyo. Nayo rero ikaba ari ikintu gikenewe mu muryango,ari nayo mpamvu buri muryango hifuzwa ko nibura wayigira.

Ikindi kizafasha imiryango kwizamura,ni ukugira ikayi y’umuryango  ikubiyemo imihigo y’umuryango wiyemeje kuzageraho.Ibyo bikaba bifasha imiryango guharanira kugera ku byo yiyemeje,kandi uko umuryango ugera ku byo wiyemeje mu iterambere ,niko umudugudu n’akagari ndetse n’imirenge biba bizamuka ndetse n’igihugu muri rusange kuko izo nzego zose zigizwe n’imiryango.

Uretse ibijyanye n’ikoranabuhanga ,Minisitiri w’intebe akaba yarasabye abaturage Kugira isuku mu miryango cyane cyane ku bana. Yavuze ko umwana udafite isuku adakura neza ari nayo mpamvu isuku y’abana by’umwihariko ikwiye kwitabwaho hatibagiranye n’iy’abandi. Minisitiri w’intebe kandi akaba yarasabye Abanyarwanda kugira uruhare runini mu gukumira Ibiza ntibategereze ubufasha gusa kuri Guverinoma. Ikindi abaturage basabwe na Minisitiri w’intebe ni ugukumira ubwicanyi mu duce dutandukanye tw’ u Rwanda buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

  

 

News , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers