Related Posts

Rwanda : Abacuruza inyama i Nyagasambu bashyiriyeho abakiliya n’abaturanyi babo ishuri ry’ikoranabuhanga

18 June, at 12 : 04 PM Print

Rwanda | Abacuruza inyamaAbacuruza inyama mu isoko ry’ahitwa Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana bafunguye ishuri ry’ikoranabuhanga rigamije gufasha abaturiye hafi ya Nyagasambu kubona serivisi zijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na interineti hafi yabo.

Aba bacuruzi b’inyama i Nyagasambu basanzwe barishyize hamwe muri koperative bise COOPABOUNYA bavuga basanze mu gace baherereyemo hagendwa cyane kandi hatuwe n’abaturage benshi barimo n’abaguzi babo, ariko bakabona hafi yabo habura ikintu gikomeye kandi kiri muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere abenegihugu.

Bamaze kubijyaho inama, abanyamuryango ba COOPABOUNYA bagejeje icyifuzo cyabo ku buyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kabaye inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3, abagize koperative nabo bagakusanya miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rwamagana wafunguye ku mugaragaro icyo kigo cy’ikoranabuhanga cyubatswe ku bufatanye n’abaturage yashimiye ko koperative COOPABOUNYA yashyize ingufu mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturanyi n’abakiliya babo.

Uyu muyobozi yasabye kandi abandi baturage ba Rwamagana n’abanyamuryango b’amakoperative akorera muri ako Karere kureba hafi yabo bagafatanya gukemura ibibazo bindi bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga mu Karere ka Rwamagana yatubwiye ko icyo kigo abanyamuryango ba COOPABOUNYA bafunguye i Nyagasambu cyizafasha abaturage basaga 300 kubona serivisi z’ikoranabuhanga hafi yabo kuko Nyagasambu ituwe n’abantu benshi barimo abiga mu kigo cy’ishuri cya Nyagasambu, abakozi n’abarimu muri iryo shuri batagiraga izo serivisi mu ishuri ryabo n’abatuye aho hafi muri rusange.


 

 

News , , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers