Related Posts

Rwanda : Airtel Africa na DSTV byiyemeje kugirana ubufatanye mu kwerekana ibiganiro bya ruhago kuri televiziyo

13 June, at 10 : 05 AM Print

Rwanda : Airtel Africa na DSTVSosiyete y’itumanaho Airtel Africa yagiranye amasezerano na DSTV (sosiyete igurisha shene za televiziyo), amasezerano y’ubufatanye mu kwerekana ibiganiro bya ruhago (football) kuri televiziyo buri cyumweru.

Ibyo biganiro bizajya bivuga kuri football yo ku rwego rwo hasi nk’uko bayise mu cyongereza ‘Grassroots football’, gahunda ya Airtel Africa yo guteza imbere ruhago ku mugabane w’Africa baha amahirwe abana bakiri bato ariko bagaragaza ubuhanga muri ruhago. Iyo gahunda bise ‘Airtel Rising Stars’ yatewe inkunga na Airtel ifatanyije na Manchester United.

DSTV izajya ikurikirana imikino ya ruhago mu bihugu bitandukanye by’Africa ikoreho ibiganiro bya televiziyo no ku marushanwa y’ibihugu ‘pan African inter-country final of the Airtel Rising Stars youth tournament’  arimo kubera Nairobi muri Kenya.  Ibyo biganiro kandi bizajya binavuga ku mateka y’ibyamamare by’abany’Africa muri ruhago, uko batangiye kugeza babaye ibihangange.

Andre Beyers, umuyobozi wa Airtel Africa avuga ko batahwemye kugira icyizere ko ruhago ifite uruhare runini mu guteza imbere no guhuza urubyiruko rw’Africa yose.

‘Airtel Football’ yibanda kuri gahunda zitandukanye za ruhago ku mugabane w’Africa ibiganiro byayo bikazajya bica kuri Super Sport 9 (SS9) buri wa mbere satatu z’umugoroba (9:00 p.m.) Usibye kugaragaza amateka y’ibihangange muri ruhago, icyo kiganiro cy’iminota 30 kizajya kinavuga kuri siporo muri rusange, uruhare igira mu guhuza abantu, umuco mu bihugu bitandukanye by’Africa n’amarushanwa yo mu rwego rwo hejuru ku mugabane.

Ibyo biganiro bizamara ibyumweru 44 kandi bizajya binarebwa n’abafite TV zifite system bita HD (High Definition). Abatazajya babasha kubireba birimo gutambuka kuwa mbere, bashobora kubireba buri wa gatandatu byasubijweho satanu z’amanywa.


Multimedia , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers