Related Posts

Rwanda | EAC : koherezanya amafaranga binyuze kuri telefone biritabirwa cyane

29 June, at 11 : 49 AM Print

ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubucuruzi n’iterambere CNUCED

ritangaza ko kohererezanya amafaranga binyuze kuri telefone byitabirwa

cyane mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba EAC. Muri

raporo uyu muryango washyize ahagaragara ivuga ko kubera ukuntu

ibikorwa byo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefone bizwi ku izina rya

Mobile money byitabirwa, hacyenewe ko hashyirwaho ingamba zituma

hatabamo ubujura n’ubwambuzi.

 

raporo yiswe Mobile Money for Business Development in the East African

Community igaragaza ko buri kwezi amafaranga y’amanyamerika agera kuri

500 000 000 akoreshwa mukohererezanya mu bihugu bya EAC binyuze kuri

telefoni zigendanwa. Iyi raporo ikaba itangaza ko ubu buryo bufasha

abaturage baba ahatari banki.

Nkuko bitangazwa  n’ishyirahamwe rya GSM, kuva mu kwezi kwa Werurwe ngo

hagiyeho uburyo bwo kwishyura amafaranga binyuze kuri telefoni

zigendanwa 130 ku isi,

 

amwe mu masosiyete aza mu myanya ya mbere muri EAC mu gukoresha ubu

buryo bwo koherezanya amafaranga ni Safaricom ikorera muri Kenya

ikoresha uburyo bwitwa M-Pesa ikaba ishobora kohereza miliyoni 658

z’amadolari y’Amerika buri kwezi

 

CNUCED ivuga ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga ukoresheje telefoni

zigendanwa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba

byorohereza abaturage kugura ibikorwa bimwe na bimwe bitabagoye cyangwa

ngo bibafatire igihe birimo kugura amakarita yo gushyira muri telefoni

yo guhamagara, kwishyura amazi n’umuriro, kwakira umushahara,

kwiyandikisha mu bwishingizi no kumenya uko inguzanyo ihagaze.

 

mu bihugu bigize EAC Kenya na tanzaniya biza ku mwanya wambere mu

gukoresha uburyo bwo kohererezanya amafaranga biciye kuri telefone

zigendanwa. Hagendewe kubyagaragajwe mu kwezi kwa Kanama 2011, Kenya

yinjije miliyoni 17,8 z’amadolari y’Amerika mu gihe Tanzaniya yinjije

miliyoni 9,2 z’amadolari.

 

CNUCED ikaba ishishikariza ibihugu bigize umuryango w’Afurika

y’Iburasirazuba gukomeza gukoresha ubu buryo mu guhanahana amafaranga

ndetse bikihutisha iterambere n’ubucuruzi mu karere nubwo bisaba ko

hashyirwaho ingamba zituma abayikoresha badahomba amafaranga yabo.

 

 

 

 

 

Mobile , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers