Related Posts

Rwanda | Kamonyi: MTN yafashishije ibitabo by’icyongereza, abiga gusoma no kwandika

15 June, at 11 : 34 AM Print

Kamonyi MTN yafashishije ibitabo by’icyongereza, abiga gusoma no kwandika

Abakozi ba MTN Rwanda batanze inkunga y’ibitabo byanditse mu cyongereza ku baturage biga gusoma no kwandika muri ADEPR Gacurabwenge. Abagenewe iyo nkunga bakaba babona ibitabo nk’ibyo bitari bibagenewe kuko mu byo biga nta cyongereza kirimo.

Abigishwa gusoma no kwandika  mu masomero y’itorero ADEPR, biga kwandika amagambo y’Ikinyarwanda no kuyasoma ndetse bakiga n’imibare  hakurikijwe gahunda iba yarateguwe n’itorero. Nyuma y’ayo masomo, abo bigishwa bahabwa inama ku bijyanye n’ubuzima bwa bo hibanda cyane ku kugira isuku. Uko ni ko Pasiteri Ntawusumbimana Daniel , umwe mu barimu abivuga.

Kuri uyu wa 13/6/2012, abakozi b’Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho MTNRwanda, cyageneye inkunga  y’ibitabo 1000 by’icyongereza byo gusoma abigishwa bo mu isomero rya ADEPR Gacurabwenge, muri gahunda yiswe “Yellow care”, aho abakozi ba MTN mu bihugu byose bakoreramo , bamara iminsi 21 bafasha leta muri gahunda y’iterambere.

Pasiteri Twagiramungu Denys, ukuriye itorero ADEPR Paruwasi ya Runda ari na yo Isomero rya Gacurabwenge ribarurirwamo, atangaza ko icyo gikorwa MTN Rwanda yateganyije ari cyiza kuko ari ubwa mbere bari babonye inkunga , ariko kandi ngo ibitabo babazaniye ntacyo bizamarira abo bigishwa biga gusoma no kwandika Ikinyarwanda gusa.

Kuri ubu itorero  rifite abigishwa barenga 80,  nk’uko Twagiramungu akomeza abivuga, bakenera ibikoresho n’imfashanyigisho birimo ibibaho, ingwa, amakaye n’ibindi.

Kimenyi Yves, umukozi wa MTN wari wazanye n’itsinda ryaje gutanga iyo nkunga, atangaza ko bateguye iyi gahunda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kurushaho kwinjira muri gahunda za leta bateza imbere uburezi kuri bose, akaba ari yo mpamvu bahisemo gusura iryo somero ry’abantu bakuze.

Ku kibazo cy’ibitabo byanditse mu cyongereza bazaniye abo bigishwa kandi batakizi, Kimenyi avuga  ko bazagaruka bazanye ibindi bitabo byanditse mu Kinyarwanda kuko batari bazi neza ibyo bakeneye. “Erega iyo utasuye umuntu ngo umenye uko amerewe ntumenya icyo akeneye”, uko ni ko abivuga.

Muri gahunda zo gufasha uburezi bw’u Rwanda, MTN Rwanda ngo irateganya gufasha abanyeshuri bagera kuri 300 biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE), hifashishijwe inkunga y’amafaranga ibihumbi 200 azatangwa na buri mukozi wa MTN muri uyu mwaka wa 2012.

   

 

 

News , , , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Subscribe Via Email

Enter your email:

Follow Us!

Follow

Get every new post delivered to your Inbox

Join other followers